Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC), ifatanyije n’abagenerwabikorwa bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagera kuri 245, cyane cyane abari muri FDLR bo mu cyiciro cya 77, bateguye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Iki cyiciro kigizwe ahanini n’urubyiruko rwavukiye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukurira mu ngengabitekerezo ya Jenoside n’inyigisho zibabwira ko Umututsi ari umwanzi ndetse ko u Rwanda ruyobowe n’abanyamahanga.
Nyuma yo gusura no gutambagira urwibutso, abagenerwabikorwa bashyize indabo ku mva rusange aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 250 by’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994.
Mu biganiro bahawe n’abaturutse muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu hamwe na Minisiteri y’Ingabo, bagaragarijwe amateka y’u Rwanda, uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’uburyo yahagaritswe.
Col Désiré Migambi, ukuriye ishami rishinzwe ubufatanye hagati y’abasivili n’abasirikare, yibukije abahoze muri FDLR ko ubu bafite amahirwe yo kubaka Igihugu nyuma yo kuva mu ngengabitekerezo mbi bari bararerewemo.
Yagize ati: “Ntawe uhemukira u Rwanda ngo azarame. Guhemukira u Rwanda ni ubukunguzi.”
Yakomeje akebura urubyiruko rukiri muri FDLR kuva mu mitekerereze y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, rugahitamo inzira yo kubaka igihugu no kubana mu bumwe n’abandi Banyarwanda.
Uwavuze mu izina ry’abagenerwabikorwa, Ndayisenga Prosper wahoze afite ipeti rya Sergeant muri FDLR, yavuze ko bamaze igihe bigishwa ibinyoma n’urwango, ariko ko bishimira kuba barakiriwe neza na Leta y’u Rwanda bakamenya ukuri.
Yagize ati: “Twiboneye n’amaso yacu ibyabaye, bitandukanye cyane n’ibyo twigishwaga. Nanjye nakoraga mu bukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko. Tuhakuye imbaraga zo guharanira no gutsindagira ubumwe bw’Abanyarwanda. Turashimira Perezida Kagame watwakiriye kandi nyamara intego yacu yari ukumurwanya.”
Perezida wa RDRC, Valérie Nyirahabineza, yasabye uru rubyiruko kwitandukanya burundu n’ikibi ndetse no gukoresha amahirwe rwabonye mu kubwirwa ukuri kugira ngo rwubake ejo hazaza heza.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare yatangiye ibikorwa byayo mu 1999 hagamijwe gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abasirikare gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwinjira muri sosiyete nyarwanda. Mu myaka isaga 25 ishize, abarenga ibihumbi 13 bahoze muri FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bamaze gusezererwa no gufashwa kongera kubaka ubuzima bwabo mu mahoro.
Abitabiriye uyu muhango ni abagize icyiciro cya 77 kiri guhabwa amasomo yo gusubira mu buzima busanzwe. Babaye icyiciro cya kabiri nyuma y’icya 76 cyasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.










