U Rwanda rwifatanyije n’ibihugu birimo Kenya, u Burundi, Uganda, Tanzania, na Somalia byitabiriye imyitozo ya gisirikare y’Ingabo n’izindi nzego z’umutekano z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) izwi nka ‘Ushirikiano Imara 2026’. Ni imyitozo ibaye ku nshuro ya 11, irimo kubera muri Kenya, yatangiye kuri uyu wa 11 Gicurasi , ku Ishuri ry’Amahugurwa yo kubungabunga amahoro riherereye Embakasi i Nairobi muri Kenya.
Iyi myitozo y’ibyumweru bitatu ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubufatanye n’ubushobozi bw’Akarere mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ubudahangarwa”, aho ishimangira intambwe ikomeye mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu bigize EAC.
Iyo myitozo yahuje ingabo n’abafatanyabikorwa bo mu Karere mu by’umutekano hagamijwe gukomeza uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga mu by’umutekano no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bigendanye na wo.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abagera kuri 342 baturutse mu nzego za gisirikare, polisi, abasivili n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Karere. Ikaba ije mu gihe Akarere gahanganye n’ibibazo by’umutekano birimo; iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, ibitero by’ikoranabuhanga, ibiza n’ibindi bisaba ubufatanye bw’ibihugu mu kubihashya.
Binyuze mu igenamigambi rihuriweho, hareberwa hamwe ibikorwa bishingiye ku kwiga ibikorwa bya gisirikare ku rugamba n’ihuzabikorwa rikozwe neza. Ingabo ziri muri iyi myitozo zizanoza uburyo bwo kuyobora no kugenzura ibikorwa bya gisirikare, guhuza amahame y’imikorere no kongera ubushobozi bwo gukorana hagati y’ibihugu bya EAC.
Umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Lindsay Kiptiness, yavuze ko iyi myitozo igaragaza ubushake bwa EAC bwo gukomeza kubaka ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byo mu karere n’ibyambukiranya imipaka. Yashimangiye ko imyitozo ihuriweho n’ubufatanye bwa gisirikare ari ingenzi mu kongera ubushobozi bwo kwitegura, no gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.

