Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko kunywa mu rugero
Imibereho

Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko kunywa mu rugero

MUTETERAZINA SHIFAH

August 22, 2026

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yibukije urubyiruko kwirinda kunywa inzoga nyinshi no kuzirikana kunywa mu rugero mu gihe rwinjiye mu mpera z’icyumweru ‘Weekend’.

Akenshi iminsi ibiri y’impera z’icyumweru ifatwa nk’igihe cyo kwishima no gusabana n’inshuti. Icyakora, hari abanywa inzoga nyinshi bakarenza urugero, bikaba byanabaviramo gukora ibyaha cyangwa ibindi bikorwa bihanwa n’amategeko.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo ku wa 21 Kanama 2026, Minisitiri Utumatwishima yifurije urubyiruko impera z’icyumweru nziza, anarusaba kwirinda kunywa inzoga nyinshi.

Yagize ati: “Weekend iratangiye. Icyambere, Tunyweless, ibyuma byo twarabiciye burundu. Icya kabiri, rubyiruko mukora ubukwe, muhige kubakana ururamba. Uwo ukunda: ‘Jya umusekera cyane azashisha yumva.’ ‘Jya umuhobera cyane bizamuha amahoro.’”

Yakomeje agira ati: “Byose urenzeho ‘In shaa Allah.’”

Mu gice cya nyuma cy’ubutumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yifashishije amagambo ari mu ndirimbo nshya y’umuhanzi The Ben yise Inshallah, agaragaza ko arimo ubutumwa bwiza urubyiruko rwakwifashisha mu kubaka umubano mwiza no gushinga imiryango irambye.

Inshallah ni indirimbo imaze iminsi itandatu isohotse, ariko yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Kugeza ubu, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni ebyiri kuri YouTube.

Iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeat, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Julien Bmjizzo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo yasabye urubyiruko kunywa mu rugero
InshaAllah ya The Ben yashimwe na Minisitiri Dr Urumatwishima

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA