Abanyarwanda bahoze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu mitwe yitwaje intwaro, bavuga ko ibitaramo bakoraga mbere byajyanaga n’inyigisho z’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe ibyo basigaye bakora mu Rwanda bibafasha gusabana, kwiyunga no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abo bavuye mu mashyamba ya RDC bavuga ko mu gihe bari mu mitwe yitwaje intwaro, ibitaramo byabaga buri wa Gatanu w’icyumweru byakoreshwaga nk’umwanya wo kubigishamo imyumvire y’amacakubiri no kubashishikariza kurwanya abandi Banyarwanda.
Nyamara, bavuga ko kuva batahutse mu Rwanda, basanze igitaramo ari umwanya wo gusabana, kwishimana n’abandi Banyarwanda no kwigira hamwe ku ndangagaciro z’Igihugu.
Ibi babitangaje mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza isoza ry’amahugurwa y’icyiciro cya 77 cy’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, bagataha mu Rwanda bakinjizwa muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Sergeant Niyibizi Dieu Merci, wahoze muri FDLR, avuga ko itandukaniro hagati y’ibitaramo yakoraga mu mashyamba ya RDC n’ibyo akora mu Rwanda ari rinini.
Yagize ati: “Ibitaramo byo mu mashyamba ya RDC, nk’abari muri FDLR, byabaga bigamije kutwigisha amacakubiri. Twigishwaga ko umwanzi wacu ari Umututsi, ko ari we wambuye Igihugu ababyeyi bacu, bityo tugomba kumurwanya kugira ngo tuzabashe gusubira mu gihugu cyacu.”
Niyibizi avuga ko muri icyo gihe abantu batabashaga gusangira no kubana mu bwisanzure nk’uko bikorwa mu Rwanda, kuko ibitaramo byabo byajyanaga n’umwuka w’amacakubiri n’umutekano muke.
Yagize ati: “Aho ngereye mu Rwanda naratangaye. Nabonye nsangira na Colonel, tukabyinira hamwe, kandi nari umuntu warwanyaga u Rwanda nk’umusirikare washishikarizwaga kurutera. Hari itandukaniro rinini hagati y’ibitaramo twakoraga mu mashyamba n’ibyo dukora hano. Hano ni uguseka, kuramukanya, gusangira no kwishimana, ndetse ukarya ibyo abayobozi bariye.”
Avuga ko kuba yaravuye mu mashyamba bikamugeza mu buzima butuje mu Rwanda ari impinduka ikomeye kuri we.
Niyibizi avuga ko amaze igihe mu Rwanda asigaye aryama neza, adatinya urusaku rw’amasasu cyangwa ibitero bishobora guhungabanya ubuzima bwe nk’uko byari bimeze mu mashyamba.
Yagize ati: “Mu mashyamba hari igihe igitaramo cyaseswaga n’umutekano muke, hakaza undi mutwe ukadutera cyangwa ugatangira kuturasa ugamije kudukwiza imishwaro. Hano mu Rwanda turatarama mu bwisanzure, nta gutinya amasasu.”
Asaba abakiri mu mashyamba ya RDC gutahuka, kuko abona ko gukomeza kuhaba bibatwara igihe kandi bidatanga icyizere cy’ejo hazaza.
Mahirwe Nadia, umwe mu babyeyi bavuye mu mashyamba ya RDC, na we avuga ko igitaramo cyo mu Rwanda gitandukanye cyane n’icyo bakoraga mu mashyamba.
Yagize ati: “Igitaramo cyo mu Rwanda ntaho gihuriye n’icya FDLR cyo mu mashyamba. Muri RDC ntabwo twazanaga abana bacu mu bitaramo, ariko hano tuza mu gitaramo tukabana n’abana bacu. Nta nyigisho z’amacakubiri cyangwa ibiganiro by’urwango; usanga ari amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.”
Mahirwe avuga ko mbere yo gutahuka yari afite ubwoba bw’uko ashobora kugirirwa nabi, ariko amaze kugera mu Rwanda agasanga imyumvire yari yaragaburiwe mu mashyamba itandukanye n’ibyo yasanze ku butaka.
Yagize ati: “Njye nari nzi ko nzagera hano bakanyica, ariko nasanze ikitwa ubwoko nta nyungu gifite. Buri wese areba inyungu ze n’umutekano wa mugenzi we, ubundi agakomeza ibikorwa bye. Gutarama ni umwanya wo gusabana no kwiga amateka y’igihugu cyawe.”
Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe abari mu Gisirikare Valerie Nyirahabineza, yavuze ko gutegura ibitaramo nk’ibi ari uburyo bwo kwakira abatahuka no kubafasha kongera kwiyumva nk’abagize umuryango umwe w’Abanyarwanda.
Yavuze ko uyu mwanya utari uwo kwishimisha gusa, ahubwo ko unafasha abatahuka kuganira, gusangira no kumva ko bafite umwanya mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “Uyu mwanya mujye muwuha agaciro nk’uko natwe tuba twabahaye umwanya wo gutarama no kwishimana. Uyu munsi turataramye n’abasoje amahugurwa y’icyiciro cya 77, tubereka ko twishimiye imyitwarire bagize muri icyo gihe.”
Yakomeje avuga ko kuba abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bemerewe gutaha no kubaho mu Rwanda ari igikorwa kigamije kubagarura mu buzima busanzwe no kubafasha kubaka ejo hazaza habo.
Yagize ati: “N’ubwo mwahoze mu mitwe irwanya u Rwanda, mwakiriwe nk’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu tubasaba kubaho neza no kuba umusemburo mwiza wabo musanze. Mwirinde ibihuha bibabwira ko ugeze mu Rwanda yicwa cyangwa ko harangwa n’ivangura. Mushishikarize bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo gutaha.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Jean Maurice Uwera, na we yashimye abatahuka, abasaba gukoresha amahirwe yo kuba barasubiye mu gihugu cyabo no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.
Yagize ati: “Iyo mbarebye mpita ngira icyizere cyiza cy’u Rwanda rw’ejo hazaza kubera mwebwe, kuko muri amaboko u Rwanda rukeneye. Iyo mwemeye gutahuka mukava mu mashyamba ya RDC, ni icyizere kuri Guverinoma ibatekerezaho kandi ibategurira ejo hazaza heza.”
Yakomeje abasaba kurangwa n’indangagaciro za kirazira z’umunyarwanda no gushyira hamwe imbaraga zabo mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati: “Mugeze mu gihugu cyanyu kibakunda kandi mwarabibonye ko cyabitayeho mu gihe mumaze hano. Ndabasaba gukanguka, mukirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kubasubiza inyuma. Muje mu gihugu kitarangwamo intambara; mushyire imbaraga zanyu hamwe mugamije kubaka u Rwanda.”
Muri iki gitaramo kandi hakiriwe abandi bantu bagera ku 120 batandukanye n’imitwe yitwaje intwaro yari mu mashyamba ya RDC, barimo abahoze muri FDLR, Nyatura n’indi mitwe.
Aba bashya batahutse biteganyijwe ko bazahita batangira amahugurwa y’icyiciro cya 78, mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, kwiga ubumenyi bubafasha kwibeshaho no kongera kugira uruhare mu mibereho n’iterambere by’Igihugu.
Ku Banyarwanda bagize amahirwe yo gutahuka mu Rwanda, igitaramo cyabaye umwanya wo kwerekana ko ubuzima bushya bushoboka, aho umwanya wahoze ukoreshwa mu gukomeza amacakubiri ushobora guhinduka umwanya wo gusabana, kubaka icyizere no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

