Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Musanze baryohewe n’impera z’icyumweru kubera igitaramo cyahuje Bruce Melodie na The Ben kikabinjiriza amafaranga.
Ni igitaramo cyabimburiye ibindi bateganya gukorera mu Turere tune tw’Igihugu biri mu bigize uruhererekne rw’ibitaramo byiswe “Summer Country Tour.”
Abatuye mu Karere ka Musanze by’umwihariko abacuruzi, abanyempano n’abandi, babwiye Imvaho Nshya ko tariki 13 Kamena 2026, yabashimishije kuko uretse kuba Umujyi wabo wasusurukijwe byanatumye bakorera amafaranga.
Umuhoza Spice ucuruza amafunguro, avuga ko yacuruje ku rwego rudasanzwe kubera ko ubusanzwe aho bacururiza badakunze kubona abakiliya cyane.
Ati: “Ubu kuva mu gitondo kugeza saa sita z’amanywa maze gucuruza teremusi 10 z’icyayi, ubusanzwe iyo nabonye abakiriya benshi nacuruzaga ebyiri gusa, ikivuguto cyo kuva mu gitondo maze gucuruza utujerekani tune twa litiro 15, kandi ndacyacuruza. Iyi tariki ntizibagirana.”
Ibyo avuga abihurizaho na Kanyandekwe François ukora ubucuruzi bwo gukodesha amacumbi, avuga ko binjije agatubutse.
Ati: “Iki gitaramo cyongereye umubare w’abatugana nk’ubu hari abamaze iminsi hano bafashe amacumbi hirya no hino bari baje muri gahunda yo kugitegura kandi hari n’abari bwongere kurara.”
Uretse abakora ubucuruzi, urubyiruko rufite impano, ruvuga ko narwo rwabyungukiyemo kuko byabafashije kwerekana impano zabo.
Uwase Merveille wo mu itsinda ry’ababyinnyi ryabyiniye The Ben, avuga ko ari amahirwe akomeye kubyinira mu gitaramo nka kiriya.
Ati: “Ndi umubyinnyi wo mu itsinda ryitwa Musanze Dancer, ryibanda ku mbyino zigezweho. Nk’urubyiruko ruvuka i Musanze, ni amahirwe akomeye kubyinira mu gitaramo nk’iki, by’umwihariko kubyinira The Ben! Ikindi ntabwo tubyinira ubuntu, baraduha amafaranga kandi ntabwo baduha make”
Mico Kevin ukora ubugeni, avuga ko ibitaramo nk’ibi bitanga amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye.
Ati: “Nk’ubu hari ibyo nashushanyije kandi bifite ubutumwa bitanga, hari abazanye ibitabo byabo. Ibi byose biduha urubuga rwo kwerekana ibyo dushoboye nk’urubyiruko rwa Musanze.”
Ni igitaramo muri rusange cyanatanze akazi n’amahirwe ku rubyiruko rutandukanye rurimo abaririmbyi bafashije abahanzi, ababyinnyi, abacuruza amatike n’abakoze ibindi bikorwa biganjemo abavuka muri ako Karere.
Ubwo baganiraga n’itangazamakuru, abateguye icyo gitaramo batangaje ko hateganyijwe gutanga akazi ku rubyiruko rurenga 2000 mu Turere bizaberamo.





