Nyagatare: Biteze inyungu ku bikorwa byo kubika amazi bagiye kunganirwamo na Leta
Ubukungu

Nyagatare: Biteze inyungu ku bikorwa byo kubika amazi bagiye kunganirwamo na Leta

HITIMANA SERVAND

June 13, 2026

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko bazakura inyungu mu kubona uburyo bwo kubika amazi, kuri ubu bakaba bafite icyizere cyo kuva mu bihombo no guteza imbere ubworozi bwabo babikesha inkunga nyunganizi bahawe na Leta igiye kubafasha kugura Dam sheet zifata amazi.

Abo borozi bagaragaza ko nubwo bagenda batera intambwe mu kuvugurura ubworozi bwabo bari bagifite ikibazo cyo kubona aho buhira amatungo adakoze urugendo rurerure, kuko byasabaga kuba umworozi afite damu yo kuhiraho mu rwuri rwe cyangwa iwe mu rugo ku bororera mu biraro.

Uburyo bwo kugira damu sheet, bavuga ko akenshi hari abatabwigonderaga bigatuma bajya gushora kure, rimwe na rimwe bigateza impanuka ku matungo, bikanagabanya umukamo.

Birungi Theopiste yagize ati: “Mbere tukigera muri uyu Mutara twashoraga ku migezi itandukanye yaba Akagera ndetse n’Umuvumba. Nyuma hagiye hubakwa za damu rusange ariko nabwo ukabona ziri kure y’umworozi aho muri iki gihe dusabwa gukora ubworozi bugamije ubucuruzi bitari bikigezweho gushora inka kure, kuko uko iruhira mu rugendo rurerure ntabwo iba igitanze umukamo uhagije.”

Yakomeje agira ati: “Kuba twarashyiriweho nkunganire mu kwishyirira za Damu twuhiriraho mu nzuri ni igisubizo gikomeye aho kigiye kuturinda ibihombo twagiraga. Inka ifite amazi hafi ikarisha hafi irushaho gutanga umukamo.Turashima cyane ubuyobozi buhoza ijisho ku muturage kugira ngo agere ku iterambere.”

Birungi ari mu borozi bemerewe inkunga nyunganizi mu bworozi mu mushinga yatanze uzatwara 2 600 000 Frw.

Mukwiye Leonald we avuga ko mu bindi byahombyaga umworozi bitewe no kutagira amazi harimo kwandura kw’amatungo ndetse n’impanuka aho amwe yagongwaga yerekeza ahari amazi.

Ati: “Kujya gushakisha amazi kure y’urwuri byatezaga ibibazo byinshi, hari ukuba inka zakwanduzanya igihe zihuriye aho zashotse harimo izirwaye. Ibi iyo zidasohoka mu rwuri ntibizibaho kuko irwaye urayimenya ukayivuza. Hari kandi n’abagongerwa amatungo iyo yambukiranya imihanda ajya kuhirwa, ibi byose ni ibihombo twahuraga nabyo.”

Avuga ko asanga ubu buryo bwo gufashwa kugeza amazi mu nzuri bigiye kurengera aborozi.

Ati: “Inyunganzi iri guhabwa aborozi turayishima cyane. Tugiye gukora ubworozi bwa kinyamwuga kandi natwe ubuyobozi tuzabwitura gushyira mu bikorwa inama butugira, aho bizatuma dutera imbere ubwacu ndetse n’Igihugu muri rusange.”

Kayumba John, Umuyobozi wa RAB ishami rya Nyagatare avuga ko hari gushyirwa imbaraga mu gushyigikira aborozi kugira ngo hazamurwe umukamo cyane ko kugeza ubu isoko rihari, akaba ari umwanya w’aborozi wo kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Ati: “Ni icyerekezo cy’igihugu kugira ubworozi ndetse n’ubuhinzi buzamure ababukora ndetse bukongera n’ishoramari. Aborozi bagerwaho n’aya mahirwe tubasaba kuyabyaza umusaruro bakava mu bworozi bwa gakondo bakororera mu ishoramari, amatungo yabo akabatunga ariko akabinjiriza n’amafaranga. Bafite isoko, barahabwa byose kugira ngo banoze ibyo bakora, nta rwitwazo rero ruhari ubu bagomba guhaguruka bagakora ubworozi bwifuzwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet avuga ko hari byinshi ubuyobozi bumaze gukora mu gufasha aborozi kandi n’ibitaragerwaho bakomeje kubishakira ibisubizo.

Ati; “Hari byinshi bimaze gukorwa nubwo hari n’ibindi bigikenewe ariko umusingi muzima turawufite. Umworozi ubonye uburyo bwo kugira amazi mu rwuri, akigishwa guhinga ubwatsi no kubuhunika ndetse n’uko agaburira amatungo ye igisigaye ni ugutanga umusaruro n’umukamo asabwa. Ibitarakunda turabizi tunabiganiraho, turi kubishakira ibisubizo.

Iyi nkunga Nyunganzi mu bworozi itangwa na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ugamije kuvugurura icyororo cy’inka zitanga umukamo RDDP2, bikazashyirwa mu bikorwa na’umuryango Kilimo Trust Rwanda.

Abakoraga ingendo ndende bajya kuhira kure, bagiye guhabwa uburyo bubegereza amazi mu nzuri zabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA