Lt. Col. Emmanuel Nsengiyumva wo mu Ngabo z’u Rwanda yarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Jordanie (Royal Jordanian Command and Staff College. Umuhango wo gusoza aya masomo mu Ishuri rya Gisirikare muri Jordanie wabayeku wa 14 Kamena 2026, uyobora n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordanie, Maj. Gen. Yousef Huneiti.
Mu bandi bawitabiriye harimo na Col. Ephraim Ngoga, uhagarariye u Rwanda mu bya Gisirikare muri Jordanie. U Rwanda na Jordanie bisanganywe umubano mwiza mu ngeri zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu bya gisirikare, cyane cyane mu kurwanya iterabwoba, guhanana amakuru no guhugura abasirikare.
Mu 2024, Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Jordanie byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukungu n’ubucuruzi ndetse n’ajyanye n’ubuzima n’ubuvuzi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Mutarama 2024, mu muhango wakurikiranywe n’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordanie wari mu ruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.
Ayo masezerano yiyongereye ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.


