Kajugiro Fidele Sebarinda yitabye Imana
Amakuru

Kajugiro Fidele Sebarinda yitabye Imana

Imvaho Nshya

June 13, 2026

Kajugiro Fidele Sebarinda wamenyekanye cyane ari umunyamakuru wa Radio Rwanda yitabye Imana, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Urupfu rwa Kajugiro rwamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2026, nyuma yo kujyanwa kwa muganga. Mu mwaka ushize yatangiye kurwara cyane, aho rimwe na rimwe yajyaga ajyanwa kwa muganga akavurwa agataha.

Kajugiro yari umwe mu banyamakuru beza b’imikino u Rwanda rwagize, akamenya gusoma neza amakuru adategwa ndetse hari benshi yabereye icyitegerezo mu mwuga w’itangazamakuru kubera ubuhanga bwe yagaragazaga.

Nyakwigendera yatangiye gukora kuri Radio Rwanda mu 1995. Kuva mu 2011 yari asanzwe ari umukozi ushinzwe Iterambere rya Siporo (Sports Development Officer) muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Kajugiro Fidele Sebarinda yitabye Imana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA