Ben Moussaukomoka muri Tunisia watozaga ikipe ya Police FC, yirukanywe nyuma y’umwaka umwe kubera umusaruro mubi yagaragaje mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ni bwo Police FC yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko itakiri kumwe n’uyu mutoza wayigezemo muri Nyakanga 2025.
Uyu mutoza yari asigaranye amasezerano y’imyaka ibiri. Bivugwa ko ashobora gusimburwa na Yves Rwasamanzi usanzwe ari umutoza wa Marines FC.
Izi mpinduka zakozwe muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano ziyongereye mu ku abandi barindwi baherutse gusezererwa barimo rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah ndetse na Byiringiro Lague, umukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda uri muri barindwi bashimiwe n’iyi kipe.
Abandi ni myugariro w’Umunya-Ghana, Issah Yakubu, Umunya-Nigeria, David Chimezie, Abarundi Msanga Henry na Richard Kirongozi ndetse n’Umunya-Uganda Allan Kateregga.
Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yagize umusaruro mubi mu mwaka w’imikino wa 2025/26 yari yatangiye neza, isoreza ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona, mu gihe yasezerewe na Rayon Sports muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Igikombe kimwe rukumbi Police FC yegukanye uyu mwaka ni icy’Intwari yatwaye muri Gashyantare itsinze APR FC kuri penaliti, ariko nticyari gihagije ngo yongere gusohokera u Rwanda nk’uko yabikoze mu 2024/25.
