Nate Ament yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Visit  Rwanda ku Isi
Siporo

Nate Ament yagizwe Ambasaderi wa mbere wa Visit  Rwanda ku Isi

SHEMA IVAN

June 29, 2026

Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda uherutse kuba umukinyi mushya wa Milwaukee Bucks yo muri Shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri ‘NBA Draft’ za 2026, yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa gahunda ya Visit Rwanda ku Isi muri Basketball.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 29 Kamena 2026, nyuma y’amasezerano y’imikoranire uyu mukinnyi yagiranye n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) rwemeje ko ari we wa mbere ubaye Ambasaderi wa Visit Rwanda wa mbere ku Isi. 

Ku wa 24 Kamena 2026, ni bwo Nate Ament ufite nyina w’Umunyarwanda wakiniraga Tennessee Basketball ibarizwa muri Shampiyona ya Kaminuza muri Amerika (NCAA), ufite nyina w’Umunyarwandakazi, yatoranyijwe na Miami Heat, imutanga muri Milwaukee Bucks muri ‘NBA Draft’ za 2026. Muri ibyo birori, uyu mukinnyi w’imyaka 19 yari yambaye ikote ririho Ikirango cya ‘Visit Rwanda’ imbere.

RDB yavuze ko ubu bufatanye bwitezweho gutangiza icyiciro gishya mu mubano u Rwanda rugenda rwagura n’umuryango mpuzamahanga wa Basketball. Buzatuma Nate Ament aba umwe mu bahagararira gahunda ya Visit Rwanda ku rwego mpuzamahanga, aho azagira uruhare mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, umuco warwo, umurage warwo, urwego rwa siporo rukomeje gutera imbere, ndetse n’amahirwe atandukanye Igihugu gifite, ku bantu bo hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko Nate Ament agaragaza icyerekezo gishya cya gahunda ya Visit Rwanda yo kumenyekanisha Igihugu binyuze muri siporo.

Yagize ati: “Nate agaragaza icyiciro gishya muri uru rugendo. Kuba ari we muntu wa mbere wagizwe Ambasaderi wacu ku rwego mpuzamahanga ku giti cye, azanye inkuru y’ubuzima bwe igaragaza indangagaciro zituma u Rwanda rukomeza gutera imbere: Kugira intego, kwitanga, kwihangana no kwemera ko impano iyo itewe inkunga ikwiye ishobora guhangana ku rwego urwo ari rwo rwose.”

Nate Ament yavuze ko guhagararira u Rwanda ari ishema rikomeye kuri we, kandi ko yifuza gukoresha uru ruhare mu gutera imbaraga urubyiruko. Yagize ati: “Guhagararira u Rwanda ni ikintu gifite igisobanuro gikomeye kuri njye. U Rwanda ni igice cy’uwo ndi we, kandi nishimiye gusangiza isi iryo sano mfitanye na rwo mu gihe ntangiye urugendo rwanjye muri NBA. Binyuze muri ubu bufatanye, nifuza gutera urubyiruko imbaraga zo kwemera ko inzozi zarwo zishoboka, aho rwaba rwaturutse hose.”

Imikoranire ya Nate n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB), yiyongereye ku ishoramari Igihugu cyashyize mu gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kukimenyekanisha, binyuze muri Gahunda ya Visit Rwanda.

Nate Ament yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa gahunda ya Visit Rwanda ku Isi muri Basketball
Nate Ament aheruka gusura u Rwanda, yakirwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire
Nate Ament atoranywa kwinjira muri Milwaukee Bucks yari yambaye ikote ryanditsemo Visit Rwanda imbere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA