Ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Imitwe yombi bamuritse Ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kigaragaraho amazina n’amafoto y’abari abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko (yitwaga CND).
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2026, cyiyoborwa na Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier n’uw’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gertrude.
Iki gikorwa kandi cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 32 by’umwihariko abahoze ari abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko [yitwaga CND] bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabiriwe n’Abasenateri, Abadepite, abo mu miryango y’abari abakozi ba CND bishwe muri Jenoside, abahagarariye Umuryango IBUKA n’abandi.
Iki kimenyetso cya Jenoside kigizwe n’ibice bine birimo urukuta rw’ubutumwa, inkingi enye z’ibimenyetso byo kwibuka abari abakozi ba CND bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko ari bane, ubusitani bw’urwibutso n’urumuri rw’Icyizere.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François-Xavier yavuze ko icyo kimenyetso kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza ukuri kwayo.
Ati: “Kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi b’iyari CND no gushimangira ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikimenyetso kibumbatiye amazina n’amafoto y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari abakozi ba CND kandi kibumbatiye ubutumwa bugenewe abahasura bose.”
Yakomeje agaragaza ko iki kimenyetso kizagumaho mu rwego rwo gufasha abazajya basura iyi ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Kiriya kimenyetso kizakomeza guhagarara kuri iyi ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kikazakomeza kujya cyibutsa abazahasura bose aho Igihugu cyacu cyavuye.”
Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, Ihakana n’Ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yagaragaje imbongamizi zikiri mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Hari umwanya muto wagenewe kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu nteganyanyigisho y’amashuri nderabarezi no muri kaminuza n’amashuri makuru; hari ubuke bw’abarimu b’amateka mu mashuri makuru na kaminuza. Nk’amashuri makuru 11 twasuye hari abarimu batatu gusa bafite PhD.”
Abahoze ari abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko [yitwaga CND] bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni Gashayija Pierre Célestin, Kayiranga Célestin, Mugenzi Jean Louis na Mukantembe Aloysie.


