Imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yasize ibihugu bya Paraguay na Maroc bitunguranye bisezerera u Budage n’u Buholandi kuri penaliti, mu gihe Brésil yatsinze u Buyapani mu minota y’inyongera.
Iyi mikino yombi yakinwe mu Ijoro ryo ku wa Mbere no murukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026.
Umukino wabimburiye indi yose, Igitego cyo mu minota ya nyuma cyafashije Brésil gutsinda u Buyapani ibitego 2-1.
Muri uyu mukino U Buyapani bwatunguye benshi hakiri kare, ubwo Kaishu Sano yabutsindiraga igitego cya mbere mu gice cya mbere, ku mupira yazamukanye yihuse ku munota wa 29.
Brésil yatangiye igice cya kabiri isatira bikomeye, yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 56 gitsinzwe na Casemiro ku mupira yateresheje umutwe.
Byasabye Brazil gutegereza ku munota wa gatandatu w’inyongera, kugira ngo ibone igitego cyi’intsinzi cyinjijwe Gabriel Martinelli, bituma ikomeza mu kindi cyiciro.
Paraguay yasezereye u Budage
Paraguay yari mu makipe adahabwa amahirwe, yatunguye u Budage itsinda penaliti 4-3, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.
Muri uyu mukino, Paraguay ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe n’umutwe na Julio Enciso ku mupira Matías Galarza yamuhaye ku munota wa 42.
Mu igice cya kabiri, u Budage bwagarukanye imbaraga bidatinze ku munota wa 54 Kai Havertz yishyura igitego.
Iminota y’inyongera yagaragayemo amahirwe make, ndetse Jonathan Tah yibwiraga ko atsindiye u Budage igitego cya kabiri ku munota wa 102, ariko nyuma yo kwifashisha VAR, umusifuzi agaragaza ko umunyezamu wa Paraguay, Orlando Gill yabanje gukorerwa ikosa.
Kunganya igitego 1-1 mu minota yose yakinwe byatumye hitabazwa penaliti, Paraguay ikomeza muri 1/8 itsinze 4 kuri 3 harimo ebyiri umunyezamu wa Paraguay, Orlando Gill, yakuyemo indi bayitera hejuru.
Paraguay yakomeje muri 1/8 isezereye u Budage bwatwaye irushanwa inshuro enye, yaherukaga muri iri rushanwa mu 2010 ubwo yagarukiraga muri 1/4.
Maroc yabaye iya mbere muri Afurika yageze muri 1/8 isezereye u Buholandi
U Buholandi bwari bwahawe amahirwe yo gutwara igikombe cy’uyu mwaka bwatashye rugikubita nyuma gutsindwa na Maroc penaliti 3-2 ubwo ibihugu byombi byanganyaga igitego 1-1 mu minota 120 yakinwe.
U Buholandi ni bwo bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cody Gakpo (72) mu gihe Maroc yashyuriwe na Issa Diop (90+1).
Umunyezamu wa Maroc Yassine Bounou, yakuyemo penaliti ya nyuma yatewe na Crysencio Summerville, akoresheje ukuboko kw’imoso, na ho penaliti yatewe na Ismael Saibari ni yo yatanze intsinzi ku ruhande rwa Maroc.
Muri 1/8, Maroc izahura na Canada yasezereye Afurika y’Epfo iyitsinze igitego 1-0 mu mukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga, guhera saa 19:00.






