Perezida Paul Kagame yibukije urubyiruko ko rugomba kurangwa n’uburere ntirumire bunguri ibyo hanze, rugakomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda ziboneye, bakirinda kumva amabwire aganisha ku kubatandukanya.
Yabibabwiye mu nama nyunguranabitekerezo yagarukaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’urugamba rwo kuyihagarika, abibutsa ko nubwo bavutse nyuma ya Jenoside, bakaba bamenya amateka ari uko bayasomye, bayabwiwe, ariko batagomba kumira bunguri ibyo bumvise.
Yagize ati: “Ndabitindaho kuko nzi ko abenshi muri hano muri urubyiruko, muracyari bato, bamwe aya mateka ubundi ntaho muhuriye nayo uretse kuyasoma, kuyamenya kuba yarabagizeho ingaruka.
Kubitindaho mubyume neza, ibyabaye bifite impamvu nyinshi byashingiyeho bijya kubaho, bifite politike mbi ingengabitekerezo mbi bifite impamvu nyinshi utabikosoye, utarebye neza byakongera no muri mwebwe nubwo mwiyita ngo muri bato, mwebwe ntaho muhuriye nabyo, kurera ni cyo bivuze. Abatoya uko mukura ibyo mukuriyemo, n’abo mukuriyemo mufite uko bituma mutekereza cyangwa se uko mukora, ibyo mukora bya buri munsi.”
Umukuru w’Igihugu, Kagame yasobanuye ko ibikorwa bidaturuka hanze, kandi umuntu nawe agomba gushyira mu gaciro.
Ati: “Kubyemera se twebwe nk’Abanyarwanda, bituruka hanze cyangwa biri muri twe. Umuntu yaza akakwigisha ati uyu muturanyi wawe, umuntu muvukana, mufitanye amateka imyaka mirongo, magana ngo uyu muntu ni umuntu mubi, ntukwiriye kuba mugira aho muhurira. Ngo yazanye amatwara mabi, birumvikana ni umugome, ni umuntu mubi ariko wowe ubyemera ute? Wowe nta ruhare ubifitemo, urabyemera abantu bakagushyiramo icyo ukwiriye kwemera, ariko bikaba bariya babigushyizemo, ukabyemera wowe wabyemeye ukaba nta ruhare ufite?”
Yakebuye abajya kwiga hanze ko badakwiye kumva ko nta gaciro bafite no gushaka kwihindura undi muntu.
Ati: “Mwebwe rero mukiri batoya mujya hanze kwiga, ugasanga ubundi ku buryo busanzwe ni ukwiga mu mashuri ntacyo babarusha, ariko wataha ugataha wamize ibintu bimwe bunguri bikuvana kuba icyo uri cyo bishaka kukugira icyo aho uvuye, […..] mu mutwe ukumva utari wowe ukumva ushaka kuba undi muntu kuki? Undi muntu urashaka kuba we ngo bigende gute?
Ugategereza ko umuntu aza kukubwira ngo iki kintu ni kibi avuye hanze nawe uti ni kibi ukabyemera kandi mu by’ukuri mu buryo buziguye muri icyo kibi harimo wowe, we ntarimo, harimo kukuvanamo icyo uri cyo nawe ukakemera.”
Yongeyeho ati: “Ubu koko twe tuzemera ko twebwe abirabura, turi abantu bari aho baciriritse, abandi bari hano mu buryo bwo kuba abantu ariko twebwe turi hano koko, mukabyemera.
Kubyemera ntabwo ari ukubyemera ngo yego cyangwa oya nubwo wavuga ngo oya, ariko ukora ibintu bituma nk’ibyakozwe ngo tube twarisanze mu mateka ameze atya, uba wabyemeye, uba wigize ubusa, warangiza ukabitangira n’ubuhamya, bigaragarira mu gukora ibyo abantu bakoze cyangwa ukabishakira ibisobanuro bindi bitari uko bigombye kuba bibaho.”
Perezida Kagame yagaragarije urubyiruko impamvu yo kubabarira, nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye batarabaho, ababwira ko amateka yabaye mu gihugu cyacu atari impanuka, byatewe na politiki mbi.
Ati: “Aya mateka yabaye mu gihugu cyacu si impanuka, oya ni politike mbi, ni uburere bubi, ibikorwa bibi bigakorwa ndetse umuntu agashimirwa ko yakoze ibikorwa bibi cyangwa se bikagera aho byumvikana ko nta n’icyo bitwaye, ubwo bikaba umuco, nta mpanuka yabaye.
Ndashaka no kuvuga ngo hari politiki isanzwe itanafite n’agaciro, ubu dushobora kwicara aha, twajya mu mateka yacu tugatangira kuvuga ko ibyatubayeho byaturutse hanze, ariko sinshaka kwemera ko ibibi byose byatubayeho byose byaturutse hanze. “
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ikomeza guha amahirwe abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yo kuzibukira ikibi. Ati: “Guhendahenda mvuga ni ko kwavuyemo gufata umuntu wamaze abantu abishaka abyivuga ndetse, ukamushakira uko wamubabarira ngo yongere abe umuntu, iyo ubikora ntabwo ari uko cya cyaha kitaremereye ahubwo nk’abantu ni uko icyo cyaha dushaka ko kidasubira, ariko uhereye no kuri wa wundi wagikoze cyangwa wakigizemo uruhare, kumuha ubuzima bushya niba abishaka ngo yongere abeho.”