Ndego: Umuhinzi wuhira yifashishije imirasire y’izuba yaciye ukubiri n’ibihombo
Ubukungu

Ndego: Umuhinzi wuhira yifashishije imirasire y’izuba yaciye ukubiri n’ibihombo

HITIMANA SERVAND

May 23, 2026

Umuhinzi wabigize umwuga, Musanganya Protais ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza avuga ko izuba ryinshi rikunze kuva muri uyu Murenge rigateza amapfa, ritamukanga kuko ahubwo aryifashisha mu kuhira mu buhinzi bwe akorera kuri hegitari 180 yifashishije imirasire y’izuba. Avuga ko yatangiye ibikorwa bye muri ako gace mu 2017 atangira akodesha hegitari 6 aho hari abamucaga intege bamubwira ko aho aje gukorera hatari ikirere cyo kwizerwa ngo ushore imari mu buhinzi.

Agira ati: “Koko nanjye nabonaga bitoroshye aho akenshi iyo imvura iguye mu gihembwe kimwe cy’ihinga ishobora kumara indi myaka ibiri itaboneka neza. Gusa kuko nabonye inaha hakikijwe n’ibiyaga, natekereje ko ahenshi munsi y’ubutaka harimo amazi mfata umwanzuro wo gukoresha izuba rihaba nkaribyaza umusaruro aho kugira ngo rinyangirize. Nguko uko natekereje gukoresha imirasire y’izuba, zimfasha mu gukogota amazi nkayohereza mu myaka iri mu mirima.”

Asobanura ko yatangiye akorera ku butaka buto ariko uko imyaka ishira urwunguko rwarabonetse agenda abwongera. Ati: “Ntangira ubuhinzi nakoraga ibikorwa byo gutubura imbuto zitandukanye aho nakoreraga kuri hegitari 6 na zo nakodeshaga. Naje kugira ubushobozi nigurira izindi 60 zanjye urumva ko nazikubye inshuro 10. Nanongereye kandi aho nkodesha ntangira n’ubworozi bwa kijyambere ku buryo ubutaka bwose nkoreraho ibikorwa byanjye bugera kuri hegitari 180.”

Musanganya ahamya ko kuri we izuba ritamuhangayikisha kuko ahinga ibihe byose adashingiye ku kuba imvura yaguye cyangwa yabuze. Ati: “Njyewe rero kuko aho naje gukorera nari nzi ibyaho, nabanje kwitandukanya no guhingira kuri bya bihe dusanganywe bishingira ku migwire y’imvura. Ibikorwa byanjye bitangira iyo imyaka yarimo isaruwe turongera tugatunganya ubutaka tugatera. Ubu buryo bwo kuhira mbona bwaba igisubizo ku buhinzi bukorerwa mu Murenge wa Ndego yaba abantu ku giti cyabo babibasha cyangwa bigategurwa na Leta mu gufasha abaturage benshi bahinga mu buryo busanzwe bwo gutunga imiryango yabo.”

Musanganya avuga ko kuri ubu ari rwiyemezamirimo weza Toni hagati ya 3-4 ku mbuto y’ibigori atubura igahabwa abahinzi, mu gihe mu buhinzi busanzwe ashobora kweza Toni 6 cyangwa 7 kuri hegitari. Ubutaka amaze kugura ku giti cye bufite agaciro kari hagati ya miliyoni 300 na 400 Frw amaze kwigurira.

Ubuyobozi bushima abatinyuka gushora imari mu buhinzi by’umwihariko muri iki gice kuko bufasha mu kubona ibiribwa ariko no gutinyura abandi uko ubuhinzi bwakorwa batikanga izuba. Ubuhinzi bwa Musanganya bwahaye akazi abasaga 300 barimo abaturanyi n’abaturuka mu bindi bice bashaka akazi mu mirimo itandukanye ikorerwa muri izi hegitari 180.

Abahabonye akazi bahanya ko bibafasha mu mibereho yabo ndetse bikaba byarabarinze gusonza mu bihe bikomeye banyuzemo by’amapfa akunze kwibasira Umurenge wa Ndego. Ingabire Claudine agira ati: “Maze igihe nkora hano, ni akazi nishimira kandinze kwibasirwa n’ubukene kuko nkora ngatahana amafaranga bikamfasha guhahira umuryango wanjye. Iyo tutagira aka kazi ntitwari kubona aho twihisha amapfa yatwibasiye mu minsi ishize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Fred Hategekimana, avuga ko kugira ngo kariya gace kibasiwe n’izuba kabashe kugarura ubuzima hakenewe izi mbaraga z’abashora imari mu buhinzi. Ati: “Dushima ba rwiyemezamirimo batinyutse gushora imari mu buhinzi muri Ndego kuko bifasha abahatuye, yaba mu kubaha akazi ndetse no gutanga umusanzu ku kubona umusaruro w’ibiribwa.”

Akomeza agira ati: “Byatumye abakenera imbuto bayibona hafi bagahingira igihe yaba abuhira n’abagitanguranwa n’imvura nkeya tubona. Ibi biraduha icyizere cyo kwikura mu kibazo cy’amapfa ajya yugariza uyu Murenge”

Ibi bikorwa bya Musanganya bifatwa nk’ishuri rigaragaza ko abahatuye bashobora guhinga badashingiye ku kirere gikunze kubatenguha ahubwo bakaba bakoresha uburyo bwo kuhira hifashishijwe ibiyaga bitatu bikikije aka gace kibasirwa n’izuba ryinshi.

Izuba ryinshi rigaragara mu Murenge wa Ndego ntirihungabanya ubuhinzi bwa Musanganya
Musanganya abona umusaruro uhagije mu bigori, soya n’ibishyimbo
Mu buhinzi, Musanganya yifashisha imirasire y’izuba mu kuhira imyaka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA