Umuraperi Bertrand Muheto uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya B-Threy yikomye abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi basebya abantu kugira ngo babashyire hasi cyangwa babazimye agaragaza ko ari ukwangiza umuziki nyarwanda. Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyasohotse tariki 22 Gicurasi 2026, agaragaza ko hari abantu babereyeho kwangiza ahazaza h’abandi bitwikiriye umutaka w’imbuga nkoranyambaga n’ubwamamare.
Yagaragaje ko hari abantu benshi bazwi kandi bahawe intebe banategwa amatwi ku mbuga nkoranyambaga ariko badafite icyo bamariye urubyiruko uretse gufata abantu bamwe bakabibasira bikangiza urubyiruko. Yagize ati: “Hari abantu ntarasobanukirwa neza ikintu bamariye urubyiruko uretse kwerekana inenge za buri muntu muri sosiyete […]. Niba ari uwahozeho nawurwanya, niba ari uwateye ntabwo nawushyigikira kuko abantu nk’abo ntabwo icyo bamariye sosiyete gikenewe kuko bakimariye ku giti cyabo n’inshuti zabo gusa twebwe muri Hip Hop ntitujya tubabara nk’abantu dukeneye mu buzima.”
Akomeza avuga ko abo bantu badakwiye kwizerwa kuko buri munsi baba bashaka abantu bavuga nabi, ntacyo bamariye abahanzi n’umuziki nyarwanda nta n’icyo bazawumarira ndetse ko bakwiye gutuza. Nubwo avuga ko nubwo hari abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bateranya abantu cyangwa basebya abantu ariko hari abakora itangazamakuru ry’umwuga ndetse hari n’abazikoresha neza bamenyekanisha ibihangano by’abahanzi.
Ati: “Njye nshimira buri mu nyamakuru wese urikora kinyamwuga kandi hari n’abamenyekanisha ibihangano cyangwa abategura ibitaramo babikora neza kinyamwuga.”
Muri iki gihe Isi yabaye umudugudu kubera imbuga nkoranyambaga aho kugeza ubu inzego zitandukanye zihora zibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kugerageza kuzikoresha neza batagira ibyo bangiza. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yigeze kuvuga ko aho kugira ngo u Rwanda ruzafate icyemezo cyo gufunga imbuga nkoranyambaga, ruzafunga abazikoreraho ibyaha.
Itegeko Nº 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018, ingingo ya 39 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.