Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mukoma, ruri mu Kagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke ruri mu nzibutso 10 ako Karere kazasigarana mu nzibutso 21 gafite kugeza ubu. Abaharokokeye barasaba ko gutangira kurwubaka byihutishwa kubera ko hafunganye. Rushyinguyemo imibiri 569, rwubatse neza ahahoze hubatse ibiro bya Segiteri ya Mukoma mu yari Komini Gafunzo.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya ku mateka yihariye yaho yatumye ruri mu zizasigara mu ihuzwa ry’inzibutso, Pasiteri Nsabimana Manasseh waharokokeye, abe bishwe bakaba barushyinguyemo, yavuze ko ku wa 12 Mata 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi uwari Konseye wa Segiteri Mukoma, Kanyarurembo Joseph (ubu ufungiye mu igororero rya Macuba) yahamagaje inama y’abaturage bose ku biro by’iyo Segiteri, yise iy’umutekano.
Abaturage bahageze mu ma saa tatu z’igitondo, ababwira ko hagomba kuba inama 2, iya mbere ikaba iy’Abatutsi mu gitondo, yarangira hakajyamo iy’Abahutu. Ati: “Hinjiye Abatutsi barenga 200 bageze mu cyumba cy’inama konseye arafunga, abicanyi bari bafatanyije batuma uwitwa Rwabaramba wari umukanishi, lisansi yo kubatwikiramo, noneho amenye amakuru ko ari iyo gutwika Abatutsi, arayigura aho yari ayitumwe ayimenamo amazi, ayizanira abicanyi ahita yigendera baramubura. Rwabaramba n’ubu uriho, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baramushimira cyane.”
Akomeza agira ati: “Baratwitse byanga kwaka. Kuko iyo nyubako y’ibiro bya Segiteri yari iy’ibiti, ari na ngufi, barayihomora banayisakambura hejuru, bagacisha amacumu mu mbariro, abandi bakurira hejuru bakayabatera mu mitwe n’ahandi ku mubiri, barabica bose, harokokamo umugore umwe gusa n’ubu ukiriho, arokorwa n’imibiri yamuguye hejuru ntibamenya ko akirimo akuka, bagenda bazi ko bose babarangije.”
Pasiteri Nsabimana avuga ko uretse uko kwicirwa mu nyubako y’ubuyobozi, andi mateka akomeye yatumye inzego zibishinzwe zemeza ko uru rwibutso ruzasigara, ari ay’abana bari bahunganye n’ababyeyi babo ku rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ruri hafi aho, abicanyi bakuramo abana b’abahungu 36, babambura ba nyina, babajyana ku cyobo cyari gihari.
Ati: “Bakibagejejeho baharambika igiti, bashyira abo bana ku murongo umwana akajya aza bagashyira ijosi ku giti bagatema rigwa mu cyobo, babica rubi gutyo.” Yongeraho ati: “Habereye n’ibindi bibi cyane, aho na data witwaga Habimana Enock bahimbaga Bahati, wari umucuruzi, bamwishe bakamubaga, bakamukuramo umutima bakawotsa, bakawurya ku mugaragaro, ku manywa y’ihangu. Rero aya mateka ashaririye cyane n’ubuyobozi bwabonye ko atazimangatana, bikanaba bimwe mu biduhumuriza kumva ko abacu bazubakirwa urwibutso rujyanye n’igihe, twifuza ko rwakubakwa vuba.”
Pasiteri Rudahunga François na we waharokokeye akaba anahagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyabitekeri, ashimira Leta yahaye agaciro aya mateka ashaririye cyane yahabereye, ikabemerera kuhagumisha urwibutso ikazanabubakira urwagutse, rubumbiyemo ayo mateka yose.
Ati: “Ubwo rero Leta yatwemereye ko ruzahaguma, uruhari bikaba bigarara ko ari ruto, runafunganye cyane kuko rwubatswe n’abaturage byo kwirwanaho mu 1998, rwubakwa by’icyo gihe, no kubona aho abantu bahagarara bibuka cyangwa bashyingura imibiri igenda iboneka bikaba bigorana, urushya rwubatswe vuba, hakaboneka ubusitani bwiza bwo kwibuka n’ugize ihungabana hakaboneka aho aruhukira byarushaho kudushimisha no kuturuhura imitima kuko abacu baba baruhukiye ahagutse, harushijeho kuba heza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, avuga ko ibyo basaba n’ubuyobozi bw’aka Karere n’abandi babifite mu nshingano, babitekereza na bo ari byo bifuza ariko kubakira rimwe inzibutso 10 zose ngo zuzurire rimwe bitashoboka bijyana n’ingengo y’imari.
Ati: “Mu nzibutso 10 zizasigara uru rwa Mukoma rurimo kubera amateka yaho yihariye. Tumaze kubaka urwibutso rw’Akarere rwa Gashirabwoba ruri mu Murenge wa Bushenge, turi kubaka urwa Rwamatamu mu Murenge wa Gihombo. Ni urwibutso runini cyane, ruzahurizwamo inzibutso nyinshi za kiriya gice. Ni gahunda ikomeza yo kubaka inzibutso zizahurizwamo izindi.”
Yongeyeho ati: “Turi gukusanya ingengo y’imari ngo izemewe zose zizubakwe neza. Igenamigambi dufite uyu mwaka n’ingengo y’imari bijyana ntirurimo ariko na rwo ruratekerezwa, kimwe n’izindi zirimo n’urwa Nyamasheke na Hanika.”
