Musanze: Abaturage bishimiye ko ibyo bafataga nk’umwanda bigiye kubyazwa umusaruro
Ubukungu

Musanze: Abaturage bishimiye ko ibyo bafataga nk’umwanda bigiye kubyazwa umusaruro

NGABOYABAHIZI PROTAIS

May 22, 2026

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko batari bazi ko imyanda iva mu ngo no mu bwiherero ishobora kubyazwa umusaruro ikavamo ibintu bifitiye abaturage akamaro, birimo ifumbire n’ibicanwa bya burikete, ahubwo bayifataga nk’umwanda wo kujugunywa gusa.

Ni nyuma y’uko Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, barimo kubaka ikimpoteri kigezweho kizajya gitunganya imyanda yose iva mu ngo no mu bwiherero, kikayibyaza ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi. Bamwe mu baturage bavuga ko ari ubwa mbere bumvise ko umwanda wo mu musarani ushobora kubyazwa umusaruro aho kujugunywa gusa.

Nzayihishima Jean de Dieu wo mu Murenge wa Gacaca yavuze ko kuva kera bajyaga bakoresha umwanda wo mu bwiherero bawuvanga n’itaka bakawufumbiza mu mirima, ariko batigeze batekereza ko ushobora gutunganywa mu buryo bwa kijyambere ukavamo ifumbire inoze cyangwa ibicanwa.

Yagize ati: “Twabonaga umwanda ari ikintu cyo kujugunya gusa. Hari igihe twawuvangaga n’itaka tukawushyira mu murima ariko ntabwo twari tuzi ko ushobora gukorwamo ibintu bifite agaciro nka burikete cyangwa ifumbire ikoreshwa mu buhinzi bwa kijyambere. Kuba hagiye kuboneka uburyo iyi myanda izajya itunganywa biradushimishije cyane.”

Shimirwa Emmanuel we, yavuze ko ikibazo cyo kuvidura ubwiherero cyari kimaze igihe kibaremereye kubera aho batuye hagizwe n’amakoro atuma gucukura ubwiherero burebure bigorana. Yagize ati: “Aha iwacu ntidushobora gucukura ubwiherero burebure kubera amakoro. Iyo bwuzuye twahoraga twubaka ubundi bushya kuko kubona aho tujyana umwanda byari ikibazo gikomeye. Ubu kuba bagiye kujya bawutwara bakawubyaza umusaruro ni ibintu bitangaje kuri twe.”

Muhorakeye Joyeuse wo mu Murenge wa Cyuve yavuze ko mbere yumvaga imyanda yose ari ikibazo ku buzima bw’abantu, ariko ko ubu amaze gusobanukirwa ko iyo itunganyijwe neza ishobora kuvamo ibintu bifasha abaturage. Yagize ati: “Twajyaga dutinya umwanda cyane tukumva nta kindi wamara uretse guteza indwara. Ariko ubu twamenye ko ushobora kuvamo ifumbire n’ibicanwa abaturage bakoresha. Ni ibintu byiza kuko bizatuma n’isuku irushaho kunozwa.”

N’abandi baturage bavuga ko uru ruganda ruzafasha kugabanya imyanda yajugunywaga ahantu hatemewe ndetse rukazamura isuku n’isukura mu Karere. Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Musanze, Kalisa Espoir, yavuze ko uyu mushinga uzafasha gukemura ibibazo by’isuku n’isukura byaterwaga n’imyanda iva mu ngo, muri za hoteli no mu masoko. Yagize ati: “Hari imyanda myinshi yaburaga aho ijya igateza ikibazo ku isuku, ubwo iki kimpoteri kizaba cyuzuye kizafasha kuyitunganya no kuyibyaza umusaruro aho kuba ikibazo ku baturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko mbere imyanda yakusanywaga ikarundwa gusa, ariko ko ubu bagiye kujya bayibyaza umusaruro ifashe abaturage n’abahinzi. Ati: “Imyanda iva mu bwiherero twayijyanaga i Kigali, bikadutwara amafaranga menshi. Ubu kuba tugiye kubona uruganda hafi ruzajya ruyitunganya ni inyungu nini kuko bizagabanya ibiciro kandi binongere isuku n’isukura.”

Yongeyeho ko ifumbire izajya ikorwa muri iki kimpoteri izafasha abahinzi kongera umusaruro, mu gihe abaturage bazungukira no ku bicanwa bya burikete bikozwe muri iyo myanda. Icyo kimpoteri kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca ku buso bwa hegitari 6,8 kikaba kizuzura gitwaye miliyari 4,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2024, ikazarangira muri Kanama 2026.

Biteganyijwe ko icyo kimpoteri kizajya cyakira imyanda ibora n’itabora ingana na toni 33 ku munsi, mu gihe imyanda iva mu bwiherero n’ibishingwe yo izajya itunganywa ku rugero rwa metero kibe 7,000 ku munsi. Kuri ubu imirimo yo kucyubaka igeze kuri 80%.

Batangiye gutunganya aho imyanda iva mu bwiherero izajya ikusanyirizwa, igatunganywa ikavamo ifumbire

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA