Kera kabaye Christiano Ronaldo yatwaye Shampiyona ya Arabie Saoudite
Amakuru

Kera kabaye Christiano Ronaldo yatwaye Shampiyona ya Arabie Saoudite

MICOMYIZA Fidele

May 22, 2026

Nyuma y’imyaka ijya kugera kuri Ine, rurangiranwa mu mupira w’amaguru Christiano Ronaldo akina muri Al-Nassr FC yafashije gutwara igikombe cya Shampiyona ya Soudi Pro League! Ronaldo wageze muri iyi kipe mu kuboza 2022, nyuma yuko bitagenze neza muri Manchester United, asoje iyi shampiyona afite ibitego 26.

Mu mukino wabahesheje igikombe Christiano yabaye umukinnyi wakinnye neza kurusha abandi (Man of the Match), kuko yatsinze ibitego bibiri muri bine batsinze DAMAC Club, aho na mugenzi we Sadio Mane ndetse na K.Coman bawugizemo uruhare rukomeye.

Ibi bibaye mu gihe mu ntangiro z’uyu mwaka Ronaldo yagaragazaga ko atishimiye kuba muri Al Nassr, aho yerekanaga ko shampiyona yaho ya Saudi Pro League irimo amakipe amwe atoneshwa kurenza andi. Kuba ibyo avuga ntacyo biri guhindura, byatumaga benshi bagaragaza ko ari ukumutesha agaciro nyamara yarashyize itafari rinini ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Nyuma yo kwegukana intsinzi yahise ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze igaragaza ibyishimo atewe no gutwara iki gikombe.

Ronaldo yabaye umukinnyi witwaye neza mu mukino yatsinzemo ibitego bibiri bituma ikipe ye itwara igikombe cya Shampiona

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA