Niyibizi Emmanuel yegukanye umudali w’Umuringa muri shampiyona y’Isi mu mikino ngororamubiri y’abantu bafite ubumuga irimo kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) “Dubai World Para Athletics Championships 2022”.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Werurwe 2022, Niyibizi yasiganwe muri metero 100 maze yegukana umwanya wa 3 aho yakoresheje amasegonda 13 n’ibice 62 naho ku mwanya wa mbere haje Sambongi Yuya (Japan) wakoresheje amasegonda 11 n’ibice 22 naho ku mwanya wa 2 haza Sanvar (Kazakhstan) wakoresheje amasegonda 12 n’ibice 53.

Kuri uyu wa Kane taliki 24 Werurwe 2022, Niyibizi Emmanuel arahatana muri metero 400. Nyuma yo kwitwara neza akegukana umudali muri metero 100, Niyibizi witabiriye amarushanwa mpuzamahanga ku nshuro ya mbere avuga ko yiteguye no kwitwara neza muri metero 400 akegukana umudali.
Niyibizi uri kumwe n’umutoza Karasira Eric, arimo kwitegura kuzitabira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Games 2022” izabera mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza taliki 28 Nyakanga kugeza 08 Kanama 2022.
Iyi mikino “Dubai 2022 World Para Athletics Grand Prix 13th Fazza International Athletics Championships” irimo gukinirwa kuri Sitade Dubai Club for people of Determination.
Niyibizi Emmanuel n’umutoza we Eric Karasira bacumbitse muri Hotel yitwa AL Bustan Center and Residence.