Nyabihu: Amarerero 4 y’umupira w’amaguru yasoje irushanwa ryari rigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Nyabihu: Amarerero 4 y’umupira w’amaguru yasoje irushanwa ryari rigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Imvaho Nshya

April 5, 2022

Amarerero 4 y’umupira w’amaguru  yo mu Karere ka Nyabihu ku Cyumweru taliki  03 Mata 2022 yasoje irushanwa ryahuzaga  abatarengeje  imyaka 17 ryabaye mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe n’ibindi.

Iri rushanwa ryateguwe na “Rwanda Youth Clubs for Peace Organisation”,  Umuryango Nyarwanda ukorera mu Karere ka Nyabihu ufite n’irerero mu Murenge wa Jenda wibanda ku gutoza abana bakiri bato umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru “Academy” ryabo ndetse no gufasha urubyiruko rusanzwe kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Nkundabanyanga Ladislas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa “Rwanda Youth Clubs for Peace Organisation” yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko rutangiye ibiruhuko ruri mu marerero, kugira ngo  babakangurire kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yavuze ko bashinze irerero bagamije kuzamura impano z’abana bakiri bato batuye mu cyaro kugira ngo  zibafashe kuzamuka bazanagere  mu makipe  akomeye.

Amarerero y’abakiri bato bitoza gukina umupira w’amaguru yakinnye ni 4 yaturutse mu Mirenge 3 ari yo Bigogwe yari ifitemo amakipe abiri, Jenda n’irerero ryo mu Murenge wa Kabatwa.

Bigogwe Football Club n’Indatwa, amarerero yombi yo mu Murenge wa Bigogwe ni yo yakinnye umukino wa nyuma, Bigogwe Football Club yegukana igikombe itsinze ibitego 4-0.

Rukema Philemon  wari uhagarariye ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ijabo Ryawe Rwanda”  yashimye abateguye iri rushanwa yemeza ko ari umwanya mwiza wo kwegera urubyiruko no kurufasha kugira gahunda no kuzamura impano zabo.

Yashimye urwego amarerero yo muri Nyabihu amaze kugeraho ashimangira ko bitanga icyizere ku hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi ko biteguye kubafasha.

Rukema akomeza avuga ko amarerero zimwe mu mbogamizi agihura na zo harimo kubura  ibibuga byiza, ibikoresho bidahagije ariko afite icyizere ko bizakemuka mu gihe cya vuba kuko hakozwe ubuvugizi.

Amarerero yo mu Karere ka Nyabihu abarizwamo urubyiruko rw’abakobwa by’umwihariko bahurijwe hamwe ngo bakurwe mu bwigunge harimo ababyariye iwabo n’abandi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA