Amarerero 4 y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Nyabihu ku Cyumweru taliki 03 Mata 2022 yasoje irushanwa ryahuzaga abatarengeje imyaka 17 ryabaye mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe n’ibindi.
Iri rushanwa ryateguwe na “Rwanda Youth Clubs for Peace Organisation”, Umuryango Nyarwanda ukorera mu Karere ka Nyabihu ufite n’irerero mu Murenge wa Jenda wibanda ku gutoza abana bakiri bato umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ry’umupira w’amaguru “Academy” ryabo ndetse no gufasha urubyiruko rusanzwe kurushaho kugira ubuzima bwiza.
Nkundabanyanga Ladislas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa “Rwanda Youth Clubs for Peace Organisation” yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo guhuriza hamwe urubyiruko rutangiye ibiruhuko ruri mu marerero, kugira ngo babakangurire kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.
Yavuze ko bashinze irerero bagamije kuzamura impano z’abana bakiri bato batuye mu cyaro kugira ngo zibafashe kuzamuka bazanagere mu makipe akomeye.
Amarerero y’abakiri bato bitoza gukina umupira w’amaguru yakinnye ni 4 yaturutse mu Mirenge 3 ari yo Bigogwe yari ifitemo amakipe abiri, Jenda n’irerero ryo mu Murenge wa Kabatwa.
Bigogwe Football Club n’Indatwa, amarerero yombi yo mu Murenge wa Bigogwe ni yo yakinnye umukino wa nyuma, Bigogwe Football Club yegukana igikombe itsinze ibitego 4-0.
Rukema Philemon wari uhagarariye ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ijabo Ryawe Rwanda” yashimye abateguye iri rushanwa yemeza ko ari umwanya mwiza wo kwegera urubyiruko no kurufasha kugira gahunda no kuzamura impano zabo.
Yashimye urwego amarerero yo muri Nyabihu amaze kugeraho ashimangira ko bitanga icyizere ku hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi ko biteguye kubafasha.
Rukema akomeza avuga ko amarerero zimwe mu mbogamizi agihura na zo harimo kubura ibibuga byiza, ibikoresho bidahagije ariko afite icyizere ko bizakemuka mu gihe cya vuba kuko hakozwe ubuvugizi.
Amarerero yo mu Karere ka Nyabihu abarizwamo urubyiruko rw’abakobwa by’umwihariko bahurijwe hamwe ngo bakurwe mu bwigunge harimo ababyariye iwabo n’abandi.




