Abakozi b’Umujyi wa Kigali baravuga imyato Polisi yabigishije kwirinda inkongi
Imibereho

Abakozi b’Umujyi wa Kigali baravuga imyato Polisi yabigishije kwirinda inkongi

MICOMYIZA Fidele

May 14, 2026

Abakozi b’Umujyi wa Kigali bishimiye ubumenyi bungutse ku kurwanya no kwirinda inkongi z’umuriro, nyuma yo guhugurwa n’abakozi b’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya no gukumira Inkongi, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026. 

Inkongi z’umuriro zishobora kwibasira ahantu cyangwa inyubako kubera imoamvu zitandukanye, ariko izikunze kugaragara mu mijyi ziterwa n’ikoranaho ry’insinga z’amashanyarazi, impanuka za gazi, amavuta, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi. Abakozi b’Umujyi wa Kigali bigishijwe kuzimya inkongi zinyuranye bitewe n’icyaziteye, bifashishije ibiringiti, umusenyi, amazi yabugenewe, kizimyamwoto n’ibindi. 

Muri iki gikorwa havugijwe impuruza zimenyekanisha ko hagiye kuba inkongi, abakorera muri iyi nyubako basohoka bumva ko ari inkongi iteye hagamijwe kureba igihe byatwara ngo bamenye ko inkongi ibaye, guhunga aho ibereye no kureba ko basobanukiwe aho bashobora guhungira hazwi ka (Assembly Point), uko batwara abafite ubumuga ndetse n’uko batabara uwakomerekera muri iyi nkongi.

Nyuma bageze aho bahurira basobanuriwe amoko y’inkongi, ndetse banerekwa uko bakwiye kuzimya ikibatsi cy’umuriro mu buryo butekanye bitewe n’inkomoka yacyo. Bamwe mu bakorera mu nyubako y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali baganiriye n’ImvahoNshya, bavuze ko aya masomo ari ingenzi cyane kandi ko azabafasha kwirinda haba mu kazi ndetse no mu rugo aho batuye.

Nyirahirwe Agatha, umwe mu bakozi b’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ari ingenzi kubona ubu bumenyi yongeraho ko cyari icyifuzo amaranye igihe kinini.  Yagize ati: “Tugize amahirwe yo kwakira Polisi yaje kutwigisha uko dushobora kwitwara mu gihe haje inkongi y’umuriro, hari byinshi tutari tuzi twakiriye nk’ubumenyi. Hari n’ibikoresho tutari tuzi ko byadufasha mu gihe duhuye n’inkongi ubu turabimenye.”

Yakomeje avuga ko ubu bumenyi badakwiriye kubwicarana gusa, ko ahubwo bagiye kubukomezanya no mu rugo bakabisobanurira abariyo na bo bakamenya imyitwarire ikwiriye kubaranga mu gihe bahuye n’inkongi. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko uyu mwitozo bawukoze bagambiriye kureba niba ibikoresho byashyizweho byo kwirinda inkongi bigikora neza ndetse ko n’abakozi bazi neza uburyo bwo kwirinda.

Yagize ati: “Uyu mwitozo wakozwe hagambiriwe kureba uko inyubako imeze, n’ibyashyizwemo bishinzwe kwirinda inkongi byose bigikora neza. Twatangiye tuvuza impuruza (Alarm) yerekana ko haje inkongi no kureba niba kizimyamwoto zose zikora neza, Polisi yadufashije kureba ahashyizwe amazi yo kuzimya inkongi, ikindi n’abakozi bamenye ngo iyo impuruza ivuze bigenda bite? Hari nk’abakoresheje ingazi za kizungu(ascenseur) kandi bitemewe…”

Yakomeje avuga ko ubumenyi bahawe, burenze ubwo bakoresha mu kazi kuko bazabukoresha no mu rugo cyane cyane nk’abakoresha gaze mu guteka. Yasabye abahawe ubumenyi gukomeza kubusangiza n’abandi babana na bo mu rugo, kugira ngo na bo babashe kwirinda ibyago bishobora guterwa n’inkongi y’umuriro.

Bahawe umwanya wo kugaragaza ko ibyo bize babyumvise
Polisi y’u Rwanda yazanye kizimyamwoto yihariye yifashishwa mu kuzimya inyubako ndende
Abakozi basobanurirwa byinshi ku nkongi z’umuriro
Basobanuriwe ibikoresho bashobora kwifashisha bazimya inkongi nka kizimyamwoto, ikiringiti, umusenyi n’ibindi.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya, yasabye abakorera muri iyi nyubako gutahana ubu bumenyi bakabwigisha n’abasigaye mu rugo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA