Perezida Kagame agiye kuganira n’urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16
Politiki

Perezida Kagame agiye kuganira n’urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16

ZIGAMA THEONESTE

July 28, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agiye kuganira n’Urubyiruko rusaga 700 rwitabiriye Iterero Indangamirwa icyiciro cya 16, barimo abiga n’ababa mu mahanga, abasoje amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza.

Ni gahunda iza kubera  mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, aho basanzwe batorezwa, ikaba ari gahunda izwi nka #MeetThePresident.

Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu agirana ibiganiro n’uru rubyiruko, akaruha impanuro n’inama zibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo mu kubaka Igihugu. Muri iki kiganiro kandi, urwo rubyiruko rumaze ukwezi ruhabwa amasomo muri iri Torero, rurahabwa umwanya ngo rumubaze ibibazo bitandukanye n’ibitekerezo rwifuza kumugezaho.

Urubyiruko rwitabiriye iri Torero ruhabwa inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore; kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima.

Batozwa kandi kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yavuze ko  iri torero ryagize umwihariko kuko ryitabiriwe n’umubare mwinshi kurusha ibindi byiciro byabanje kuko byose byitabirwaga n’abatarenze 500.

MINUBUMWE kandi ivuga ko kuri iyi nshuro urubyiruko rwavuye mu mahanga rwabaye rwinshi kuko ubu ari 137 barimo abakobwa 66 n’abahungu 71; ibihugu byongereye umubare w’ababiturutsemo ni Ubwami bw’u Bwongereza ndetse na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Mu bikorwa by’ingenzi bibera muri iri torero harimo guhabwa ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu n’Ingabo z’u Rwanda, banasuye kandi ibikorwa bitandukanye birimo n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ndetse n’ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu iri ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi, kugira ngo basobanukirwe amateka y’u Rwanda.

Itorero ni gahunda y’igihugu igamije gutoza no kubaka Umunyarwanda urangwa n’indangagaciro, umuco nyarwanda, ubwitange, gukunda igihugu, ubumwe n’ubupfura nkuko byakorwaga mu Rwanda rwa kera.

Mu gihe cya none, gahunda yo kongera kubaka Itorero ry’Igihugu yatangijwe ku mugaragaro nyuma y’icyemezo cya Guverinoma cyo kurizahura,ku wa 16 Ugushyingo 2007, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Itorero.

Mu gushyira mu bikorwa iyo politiki, ku wa 10 Werurwe 2008 hashyizweho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ifite inshingano zo gutegura no guhuza ibikorwa by’Itorero mu gihugu hose. Ubu Itorero ry’Igihugu rifitwe mu nshingano na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshigano Mboneragihugu

Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rurasaga 700
Iyi gahunda yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph ni umwe mu bitabiriye iyi gahunda
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Namuhoranye Felix n’Umunyabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza na bo bitabiriye iyo gahunda

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA