Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar
Politiki

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Qatar

KAMALIZA AGNES

May 24, 2026

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi. Perezida Paul Kagame n’intumwa zamuherekeje bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Doha n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Qatar, Igor Marara Kayinamura.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar ruje rukurikira ibikorwa byinshi bishingiye ku  bufatanye n’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Qatar byabaye mu mezi ashize. Muri Mata 2026, Perezida Kagame yoherereje Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ubutumwa bugamije  gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwajyanwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta.

Mu Ugushyingo 2025, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri aho yakiriwe na Perezida Kagame bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano, anamugabira inka.

Ni mu gihe Qatar ikomeje kugira uruhare mu biganiro by’amahoro byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Muri Werurwe 2025, Perezida Kagame na Perezida  wa DRC Félix Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro  bigamije guhosha intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC. 

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu bukungu, iterambere, ubukerarugendo, ishoramari n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA