Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abantu 19 bo mu Muryango wa YPO
Ubukungu

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abantu 19 bo mu Muryango wa YPO

SHEMA IVAN

June 9, 2026

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abantu bibumbiye mu Muryango w’Abayobozi Bato muri Panama, YPO [Young President’s Organization] n’abo bashakanye, riyobowe na Rogelio Romero, uyobora YPO Gold Panama akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Concretex Panama.

Iri tsinda ryakiriwe n’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 9 Kamena 2026, rigizwe n’abantu 19.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku mpinduka u Rwanda rumaze gukora mu guteza imbere gahunda zo guhanga imirimo n’amahirwe ari mu bufatanye bw’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Panama.

YPO ni Umuryango Mpuzamahanga uhuza abayobozi, washinzwe mu 1950 mu mujyi wa New York n’Umunyamerika witwaga Ray Hickok agamije guhuza abayobozi bakiri bato b’amasosiyete kugira ngo basangire ubunararibonye kandi bigire hamwe.

Kugeza ubu uyu Muryango uhuriza hamwe abayobozi ibihumbi 38 b’ibigo by’ubucuruzi byo mu bihugu 130. Ishami rya Panama rihuriyemo abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari bikomeye muri iki gihugu.

Mu Ugushyingo 2025, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ngendo zo mu kirere, agamije korohereza ubucuruzi, ubukerarugendo, n’ingendo hagati y’impande zombi.

Mu 2003, Young Presidents Organization (YPO) yahaye Perezida Kagame igihembo cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro, ndetse n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho

Umubano w’u Rwanda na Panama uhagaze neza kandi ushingiye ku bufatanye bwa dipolomasi no mu by’indege za gisivili.

Abagize Umuryango Mpuzamahanga wa YPO baganirijwe ku iterambere ry’u Rwanda n’amahirwe y’ishoramari
Itsinda ry’Abibumbiye mu Muryango w’Abayobozi Bato muri Panama ryari riyobowe na Rogelio Romero

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA