Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasezeye kuri Fatmata Lovetta Sesay wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, baganira ku bufatanye bw’impande zombi mu gushyigikira gahunda z’iterambere, zirimo gufasha urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo, guhanga imirimo, kongera ubushobozi mu rwego rw’ingufu n’izindi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa byanyujije ku mbuga nkoranyambaga, byagaragaje ko ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Fatmata Lovetta Sesay byibanze ku ruhare UNDP igira mu gushyigikira ibikorwa by’ingenzi by’iterambere ry’Igihugu.
Fatmata Lovetta Sesay yari amaze imyaka ibiri ahagarariye UNDP mu Rwanda, inshingano yatangiye muri Gicurasi 2024 asimbuye Maxwell Gomera.
Sesay afite ubunararibonye bw’imyaka isaga 20 mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, imari irambye, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya Politiki z’iterambere no gucunga imishinga y’inzego zitandukanye.
Mbere yo kuza mu Rwanda, yakoze imirimo itandukanye muri UNDP, irimo kuba impuguke mu bukungu muri Ghana no muri Gambia, ndetse anagira inshingano z’ubuyobozi mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Eritrea, Botswana, Ethiopia, Haiti, Kenya, Liberia, Uganda na Zambia.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bukungu bw’iterambere, ndetse afite n’ubumenyi mu by’amategeko n’ubukungu. Yagize kandi uruhare mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’abagore.
Uretse kuyobora UNDP mu Rwanda, Sesay yanabaye Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (Acting UN Resident Coordinator), inshingano zifasha guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye za Loni mu gushyigikira gahunda z’Igihugu.
Imikoranire ya UNDP n’u Rwanda
UNDP imaze imyaka igera kuri 49 ikorana n’u Rwanda, kuko yatangiye kurushyigikira mu mwaka wa 1977, ifatanyije na Guverinoma, sosiyete sivile, abikorera n’abaturage mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza no kwihutisha iterambere rirambye.
Imikoranire yayo n’u Rwanda ishingiye ku gushyigikira iterambere ry’ubukungu, kurengera ibidukikije, guteza imbere imiyoborere myiza no kwimakaza imibereho myiza n’uburinganire.
Muri gahunda yayo y’imyaka 2025-2029, UNDP yibanda ku nkingi enye zirimo guteza imbere ubukungu budaheza kandi bushobora guhangana n’imbogamizi, kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere imiyoborere ibereye abaturage no kongera uruhare rw’abagore, urubyiruko n’andi matsinda y’abaturage mu iterambere.
Iyi gahunda ihuzwa na gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ndetse n’Icyerekezo 2050, hagamijwe gushyigikira intego u Rwanda rwihaye mu iterambere ry’igihe kirekire.
Mu bikorwa byo gushyigikira iterambere ry’urubyiruko, UNDP ifatanya n’u Rwanda mu mishinga igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo, kubafasha kubona ubushobozi n’amahirwe yo guteza imbere ibitekerezo byabo by’ubucuruzi.
Muri gahunda zagaragajwe muri raporo ya UNDP y’umwaka wa 2025 harimo Aguka, igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo, ndetse na Timbuktoo HealthTech Hub, ifasha guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’ubuzima.
UNDP yanashyigikiye ibikorwa byo guteza imbere ubutabera bukoresha ikoranabuhanga, guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo no kwagura ibisubizo bifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu rwego rw’ikoranabuhanga, iki kigo kandi gishyigikira imishinga igamije gukemura ibibazo by’abaturage binyuze mu guhanga udushya, mu nzego zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubuhinzi, ubukerarugendo, ingufu n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.
Iyi mikoranire igamije gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda no gufasha abaturage, by’umwihariko urubyiruko n’abagore, kubona amahirwe yo kugira uruhare mu bukungu bw’Igihugu.