RDF yashimiye ba Ofisiye batangiye ikiruhuko cy’izabukuru
umutekano

RDF yashimiye ba Ofisiye batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Imvaho Nshya

July 11, 2026

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bageze ku myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi hazirikanwa umurava n’ubwitange bagaragaje mu gukorera igihugu.

Ibyo birori byabaye ku nshuro ya 14 byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, byitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda wari uhagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Hari kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. MK. Mubarakh, abagaba b’ingabo, ba Jenerali, ba Ofisiye bakuru n’imiryango y’abasirikare basezerewe.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri Marizamunda yashimye abasirikare kubera umurimo w’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo, by’umwihariko mu kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka u Rwanda.

Minisitiri Marizamunda kandi yashimye uruhare rukomeye bagize mu guhindura Ingabo z’u Rwanda umutamenwa, zikora kinyamwuga, zubahwa ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi zitabira ndetse n’ubutumwa bw’ubufatanye hagati y’ibihugu zijyamo. Yavuze ko ibikorwa byabo bisize umurage udasaza.

Minisitiri Marizamunda kandi yashimye abagore b’abasirikare basezerewe, kubera ubufasha budacogora bagiye batanga, azirikana ibitambo batanze mu gukomeza imiryango yabo mu gihe abo bashakanye babaga bari mu butumwa bw’akazi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yashimye abasirikare basezerewe ku muco wo gukunda igihugu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe bamaze mu mwuga wabo.

Yashimye kandi uruhare bagize mu gutoza abasirikare bakiri bato, babatoza indangagaciro z’ingenzi za RDF, ibyateguriye ikiragano gishya kuzakomeza kurinda no kubungabunga ubusugire bw’Igihugu.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yagaragaje ko RDF ndetse n’igihugu muri rusange bizakomeza kungukira ku bunararibonye, ubwenge n’inama by’abasirikare basezerewe.

Mu izina ry’abasezerewe, Gen. Maj. (Rtd) Emmanuel Bayingana yavuze ko batewe ishema n’iterambere rikomeye RDF imaze kugeraho.

Gen. Maj. (Rtd) Bayingana yashimye Perezida Kagame ku buyobozi bwe bufite icyerekezo bwagize uruhare mu kubaka umuryango wa RDF ukomeye ndetse wunze ubumwe.

Yavuze ko nubwo bagiye kuva mu mirimo ya gisirikare itaziguye, bazakomeza kwimakaza indangagaciro za RDF zirimo gukunda igihugu, kugira ikinyabupfura no gukorera igihugu, ndetse anizeza ko bazakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Uyu muhango wasojwe no guha abasirikare basezerewe impamyabushobozi mu kuzirikana umurimo w’indashyikirwa n’ubwitange bagaragaje mu gukorera Ingabo z’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yashimye abasirikare uruhare rukomeye bagize mu guhindura Ingabo z’u Rwanda umutamenwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA