Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare 1 443, barimo abafite ipeti rya General, ari bo Maj. Gen. Emmanuel Bayingana, Maj. Gen. Vincent Gatama na Brig. Gen. Albert Rugambwa.
Muri abo kandi harimo ba Ofisiye Ofisiye Bakuru 74, ba Ofisiye Bato 78 n’abandi 1 288 bafite amapeti atandukanye.
Gen. Maj. Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo ndetse aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.
Gen. Maj. Vincent Gatama aherutse kuva mu butumwa bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado aho yari umuhuzabikorwa wazo. Yigeze no kuyobora kandi Diviziyo ya Kane mu Ngabo z’u Rwanda.
Brig. Gen. Albert Rugambwa we yigeze kuyoboraga ingabo z’u Rwanda zikorera mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.


