Robert Le Normand wa Atlético Madrid yageze mu Rwanda
Amakuru

Robert Le Normand wa Atlético Madrid yageze mu Rwanda

SHEMA IVAN

June 15, 2026

Myugariro mpuzamahanga w’Umunya-Espagne, Robin Le Normand, ukinira Atlético Madrid, yageze mu Rwanda aho agiye gusura ahantu nyaburanga hatandukanye hagize ubukerarugendo bw’Igihugu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, mu ruzinduko rugamije kumenyekanisha no kwihera ijisho ibyiza nyaburanga by’u Rwanda.

Le Normand ntabwo ari mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Espagne, Luis de la Fuente, mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico.

Mu minsi azamara mu Rwanda, biteganyijwe ko azasura ahantu hatandukanye hamenyekanye mu bukerarugendo, harimo Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ahandi hasurwa n’abakerarugendo benshi baturutse hirya no hino ku Isi.

Uruzinduko rwa Le Normand ruje mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ubufatanye bwarwo n’amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Muri Mata 2025, Urwego rw’Iterambere (RDB) rwatangaje n’iyi kipe ya Atlético Madrid basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda. Muri ayo masezerano, gahunda ya Visit Rwanda yamamazwa binyuze ku myambaro y’imyitozo y’iyi kipe ndetse no kuri sitade ya Riyadh Air Metropolitano, aho Atlético Madrid yakirira imikino yayo.

Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzafasha kurushaho kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bakinnyi n’ibindi byamamare byo ku Isi bikomeje kurusura.

Robin Aimé Robert Le Normand ukinira Atlético Madrid, yageze mu Rwanda aho agiye gusura ibyiza nyaburanga birutatse

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA