Rubavu: Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro  bagera ku 190 bashyikirijwe imiryango yabo
Imibereho

Rubavu: Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro  bagera ku 190 bashyikirijwe imiryango yabo

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 14, 2026

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagera ku 190, barimo abo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu mu Karere ka Rubavu, bashyikirijwe imiryango yabo nyuma yo kurangiza amahugurwa ku burere mboneragihugu.

AbO Banyarwanda bari bamaze igihe mu mashyamba ya RDC, aho bamwe bari baragiye mu mitwe yitwaje intwaro bafite ibitekerezo byo gutera u Rwanda, ariko nyuma baza gufata icyemezo cyo gutahuka no gusubira mu gihugu cyabo.

Bageze mu Rwanda bakiriwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), bahabwa amahugurwa agamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kongera gusigasira ubumwe n’ubunyarwanda.

Abo 190 ni abo mu cyiciro cya 77 cy’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro basoje amahugurwa, nyuma bahuzwa n’imiryango yabo mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu.

Ku babyeyi bari bamaze imyaka batabona abana babo, uwo muhango wari umunsi w’ibyishimo bidasanzwe, kuko bamwe bari baramaze no kwibwira ko abana babo bashobora kuba barapfuye.

Mukundente Margueritte, umwe mu babyeyi bakiriye umwana we w’imyaka 23, yavuze ko yari amaze igihe yaramuhebye, kuko yari azi ko umwana we ari mu mashyamba ya RDC kandi akaba atari azi niba akiri muzima.

Yagize ati: “Nari narahebye, numvaga ko ashobora kuba yarapfuye kuko yari amaze igihe kinini mu mashyamba. Kumubona aje mu Rwanda no kongera kumwakira akiri muzima ni ibyishimo bikomeye kuri njye.”

Yavuze ko kuba umwana we yarafashe icyemezo cyo gutahuka no gusubira mu muryango ari intambwe ikomeye, kuko ubu afite amahirwe yo kongera kubaho mu buzima busanzwe no gutegura ahazaza he.

Kabanda Eulade wo mu Murenge wa Cyanzarwe, yavuze ko bishimiye cyane kubona abana babo bagarutse mu gihugu cyabo, aho ubu bafite amahirwe yo kwiyubaka no kubana n’abandi Banyarwanda.

Yagize ati: “Turishimira ko abana bacu batahutse. Aho gutekereza kujya mu mashyamba gutegura umugambi wo gutera no gusenya u Rwanda, ubu tugomba kubafasha gutekereza ku hazaza habo, tukabashishikariza gukora no guhanga imirimo.”

Kabanda yavuze ko we na bagenzi be biyemeje gukomeza kuganiriza abana babo no kubafasha kwirinda inzira zishobora kubasubiza mu mitwe yitwaje intwaro.

Soldant Nzayituriki, umwe mu bahoze mu mashyamba ya RDC, yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda, kuko ibyo yari yarigishijwe ku gihugu cye bitandukanye n’ibyo yahasanze ahageze.

Yavuze ko mbere y’uko ataha yumvaga ko azagera mu Rwanda afite umugambi wo kurusenya no gutsemba Abanyarwanda, ariko nyuma yo kuhagera asanga ibyo yigishijwe bitari ukuri.

Yagize ati: “Nishimiye uburyo nakiriwe mu gihugu cyanjye. Nari nzi ko nzaza ari uko maze gutsemba Abanyarwanda, ariko nasanze ari ibinyoma. Nasanze mu Rwanda hari umutekano kandi nta vangura nabonye mu Banyarwanda.”

Nzayituriki yavuze ko ubu afite intego yo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu, ndetse agashishikariza bagenzi be bakiri mu mashyamba ya RDC gufata icyemezo cyo gutahuka.

Yagize ati: “Ndasaba bagenzi banjye bakiri mu mashyamba gutahuka mu rwababyaye, kuko hano hari amahoro n’umutekano. Na twe twaje dufite ibitekerezo bitandukanye, ariko twasanze ibyo twabwiwe bitandukanye n’ukuri.”

Muri abo bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, hari abagiye muri RDC bafite gahunda zo gushaka imibereho, bamwe bagiye gutwara moto cyangwa gushaka akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko bakisanga binjiye mu mitwe yitwaje intwaro.

Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’abajya mu mashyamba ya RDC kitareba gusa ababa bafite umugambi wo kurwanya u Rwanda, ahubwo hari n’abagenda bashaka imibereho, ariko bakaza kugwa mu maboko y’imitwe ibashuka cyangwa ikabinjiza mu bikorwa byayo.

Ubutumwa bwatanzwe ni uko Abanyarwanda bakwiye gushaka imibereho mu nzira zemewe, kandi abafite ababo bakiri mu mashyamba ya RDC bakabashishikariza gutahuka no kwifatanya n’abandi mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yashimiye abo Banyarwanda kuba barafashe icyemezo cyo gutahuka, abasaba gukoresha amahirwe bahawe mu kwiteza imbere no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Yagize ati: “Muze twubake u Rwanda, muharanire guteza imbere igihugu cyacu. Muje musanga ubuyobozi nyabwo n’ibyiza byabwo, aho buhora bushaka icyateza imbere umuturage.”

Mulindwa yabasabye kubahiriza amategeko no kugira uruhare mu kubaka imiryango n’igihugu.

Yagize ati: “Hano nta muntu uhohotera uwo bashakanye cyangwa se undi mugenzi we w’Umunyarwanda cyangwa undi munyamahanga uri hano ku butaka bw’u Rwanda, ni kirazira kwigabiza umutungo wa rubanda. Muri Abanyarwanda, muje gukora mwiteza imbere, kandi icyo mwarwaniraga ntacyo. Ahubwo muze turwanye umwanzi umwe ari wo bukene.”

Yabamenyesheje kandi ko nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe, bafite uburenganzira bwo kugenda no gukorera mu bihugu bashaka, bakurikije inzira zemewe n’amategeko.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Maurice, yashimiye abo Banyarwanda bahisemo gutahuka ku neza aho gukomeza kuba mu bikorwa byangiza ubuzima n’umutekano w’Abanyarwanda.

Yabasabye kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, anasaba ababyeyi gukomeza guha abana babo uburere bubatoza kubana neza n’abandi.

Yagize ati: “Umunyarwanda akwiye kumenya kubana neza na mugenzi we, mu mahoro kandi akirinda ibihuha bigamije gusenya no guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda n’abarutuye.”

Uwera kandi yasabye abatahutse kuba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda, bakirinda ibiyobyabwenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’urubyiruko n’abantu bakuru ndetse bikaba intandaro y’ibindi bibazo mu muryango no mu gihugu.

Muri uyu muhango wo guhuza abahoze mu mashyamba ya RDC n’imiryango yabo, buri wese yashyikirijwe indangamuntu, nk’ikimenyetso cy’uko ari Umunyarwanda kandi akaba yongeye kwakirwa mu muryango mugari w’Abanyarwanda.

Kuri bo n’imiryango yabo, gutaha ntibifatwa nk’iherezo ry’urugendo gusa, ahubwo ni intangiriro y’ubuzima bushya, aho basabwa gukoresha amahirwe bahawe mu gukora, kwiteza imbere no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.

Ubutumwa bwagarutsweho ni uko gutahuka no gusubira mu buzima busanzwe biha buri wese amahirwe yo guhitamo kubaka aho gusenya, no guharanira ko ubumwe, amahoro n’iterambere birushaho gushinga imizi mu muryango nyarwanda.

Abahoze mu mashyamba ya RDC, bageze Rubavu, bacinye akadiho
Abanyarubavu bishimiye kwakira abavandimwe babo bahoze mu mashyamba ya RDC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA