Rusizi: Omega Thenesce afite intego yo kuzaba umuhanzi ukomeye

Rusizi: Omega Thenesce afite intego yo kuzaba umuhanzi ukomeye

Imvaho Nshya

May 3, 2022

Umuhanzi  Habimana Jean Damascene  ukoresha izina rya « Omega Thenesce » akaba akomoka mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi atangaza ko afite intego zo kuzaba umuhanzi Nyarwanda  ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhanzi ufite imyaka 18 y’amavuko atangaza ko amaze  umwaka atangiye gukora umuziki akaba afite indirimbo 3 zirimo iyitwa « Kongwe», « Mariyana »  na « kubiwawe ».  Akaba avuga ko arimo no gutegura izindi ndirimbo azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Akomeza avuga ko muri izi ndirimbo  zose iyi abantu bakunze cyane ari iyitwa «Kongwe». Umuhanzi Omega Thenesce asaba Abanyarwanda kumushyigikira kugira ngo azamure impano ye mu muziki.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA