Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi
Amakuru

Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi

BYUKUSENGE Annonciata

November 20, 2026

Abatuye mu Murenge wa Mbazi, mu Karere ka Huye, bavuga ko batangiye kungukira mu bikorwa remezo by’imyidagaduro bubakiwe, birimo inzu y’imyidagaduro izwi nka Gymase n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, byabegereje amahirwe yo guteza imbere impano zabo no kwiteza imbere.

Ibyo bikorwa remezo biherereye ahazwi nko mu Byiza, mu Kagari ka Mutunda, mu Murenge wa Mbazi. Abahatuye bavuga ko byabafashije kubona aho bakorera imyitozo ngororamubiri n’indi mikino itandukanye, by’umwihariko urubyiruko rwari rufite imbogamizi yo kubura ahantu haboneye ho kugaragariza impano zarwo.

Iyi nyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo ibibuga by’imikino, amacumbi ashobora kwakira abakinnyi bari mu mwiherero ndetse n’abandi basura Huye, icyumba cy’inama gishobora kwakira abantu 200, hamwe n’imbere y’ikibuga cy’umupira w’amaguru hubatswe tribune itwikiriye.

Irakoze Chance, umukobwa w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, akaba akinira ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa y’Ishuri Ryisumbuye (ES) rya Mutunda, avuga ko mbere bagiraga imbogamizi yo kubona aho bakorera imyitozo bitegura amarushanwa.

Ati: “Iyo twakeneraga gukora imyitozo twitegura amarushanwa, twajyaga gutira ikibuga cyo gukiniraho. Byabaga ari imvune kuko kutwitaho byaragoranaga, ariko ubu twegereye ikigo cy’ishuri, iyo turi mu myitozo itegura amarushanwa tubasha kubona ibyo kurya hafi kandi ku gihe, n’amasomo ntaducike.”

Nshimiyimana Eric na we avuga ko ibi bikorwa remezo bizatuma abana benshi babona amahirwe yo kwitabira imikino itandukanye no guteza imbere impano zabo.

Ati: “Hano i Mbazi dufite ikipe ikomeye y’abakobwa bakina umupira w’amaguru iri mu cyiciro cya gatatu kandi ijya itwara n’ibikombe. Ariko usanga harimo abana biga mu mashuri yisumbuye gusa kuko ari bo babona amahirwe yo gukora imyitozo kenshi. Ibi bikorwaremezo bizafasha urubyiruko mu ngeri zose kuzamura impano, haba mu mupira w’amaguru, imikino y’amaboko n’intoki nka volleyball, basketball na handball.”

Nkundineza Valens, Umuyobozi Wungirije wa ES Mutunda, ifite mu nshingano gucunga ibi bikorwaremezo, yabwiye Imvaho Nshya ko ari amahirwe akomeye babonye kandi ko batangiye kuyabyaza umusaruro.

Ati: “Nta kibazo cy’ibikorwaremezo by’imyidagaduro tugifite muri Mbazi. Ibi byatuzaniye amahirwe ntagereranywa kuko abakinnyi bacu batangiye kugaragaza impano bari barabuze aho bisanzurira. Twatangiye ibiganiro n’amakipe akomeye azajya aza gukorera umwiherero hano igihe afite imikino, yaba iya gicuti cyangwa mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko ibiganiro barimo n’amakipe atandukanye bizafasha mu gukoresha neza ibi bikorwaremezo no kubibyaza amafaranga azajya akoreshwa mu kubisana no gusana ibyangirika, bityo ntibahore basaba ubufasha Akarere ka Huye.

Ati: “Hari amakipe ane yamaze gusaba ko yazaza gukorera imyitozo hano mu gihe cy’iminsi runaka, bitewe n’igihe azahamara. Kandi ntabwo ari ubuntu kuko azajya aba yishyuye.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean Guy Africa, avuga ko kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’imyidagaduro ari imwe mu nzira zo kubagezaho iterambere, kuko bituma haboneka ibikorwa by’ubukungu bibyungukiramo.

Ati: “Ahari ikibuga cy’umupira iyo habereye imikino abahaturiye baracuruza kuko haba hateraniye abantu benshi. By’umwihariko ahazajya hakira umwiherero w’amakipe, birumvikana ko igihe iyo myitozo izajya imara ari amahirwe ku iterambere ry’abahatuye. Turashishikariza abashoramari gushora imari mu bikorwaremezo by’imyidagaduro kuko haba harimo n’ibyumba byakira inama n’ubukwe.”

Iyi nzu y’imyidagaduro n’ikibuga cy’umupira w’amaguru byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2025, byuzura bitwaye miliyoni 620 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ikibuga gikinirwamo Volley na Basket
Nkundineza Valens, Umuyobozi muri ES Mutunda ishinzwe gukurikirana ibi bikorwa remezo
Ububiko bw’imipira n’ibindi byifashishwa mu mikino

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA