Itorero Inganzo Ngari mu kwigisha imbyino gakondo mu mashuri abanza
Amakuru

Itorero Inganzo Ngari mu kwigisha imbyino gakondo mu mashuri abanza

MUTETERAZINA SHIFAH

November 20, 2026

Itorero Inganzo Ngari ryatangaje ko rifite gahunda yo kwigisha umuco nyarwanda mu mashuri abanza, binyuze mu mbyino gakondo, mu rwego rwo gufasha abana kuwumenya, kuwukunda no kuwusigasira.

Ibi byatangajwe ku mugoroba wo ku wa 19 Ugushyingo 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo cyabo bise ‘Umurage w’Intore’ igeze.

Iki gitaramo kizaba ari n’umwanya wo kwizihiza imyaka 20 Itorero Inganzo Ngari rimaze mu bikorwa byo kwigisha no gusigasira umuco nyarwanda.

Umuyobozi Mukuru w’iri torero, Emery Karemera, yavuze ko nubwo hari byinshi bamaze kugeraho, bagifite izindi gahunda zigamije kurushaho guteza imbere umuco nyarwanda, zirimo kuwugeza mu mashuri abanza.

Yagize ati: “Turateganya kwigisha umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, duhereye mu mashuri abanza. Tuzabikora nk’uburyo bw’uburere mboneragihugu, kandi tuzafatanya n’inzego zibishinzwe.”

Nubwo Itorero Inganzo Ngari ritaratangaza igihe nyacyo iyi gahunda izatangirira, ryagaragaje ko ari imwe mu ntego rifite mu gihe kiri imbere.

Umubyinnyi mpuzamahanga, Icakanzu Contente, akaba ‘n’umuterambabazi’ wa Inganzo Ngari, yavuze ko abanyamuryango b’iri torero bafite inshingano zo kumenyekanisha no gusakaza umuco nyarwanda aho bari hose.

Yasobanuye ko nubwo bazi n’izindi mbyino, bahisemo kwibanda ku mbyino gakondo z’u Rwanda kuko ari kimwe mu biranga umwimerere wabo.

Yagize ati: “Erega n’izindi mbyino turazizi kandi tunanyuzamo tukazibyina, ariko twahisemo kwambara umuco nyarwanda kuko ari wo twe. Ntuye muri Amerika, ariko aho ndi hose mba ndi umuterambabazi wa Inganzo Ngari. Ndagenda nkabigisha kubyina, nkagaruka ku isoko, nkongera nkiga, ngasubirayo nanone nkabaha ibyo mfite.”

Umutoza wa Inganzo Ngari, Nahimana Serge, yavuze ko mu myaka 20 iri torero rimaze, ryageze kuri byinshi mu gusigasira umuco, ariko ko rigifite inshingano zo gukomeza kugeza uwo murage ku bandi.

Yasobanuye ko bahisemo kwita igitaramo cyabo ‘Umurage w’Intore’ kuko bashaka ko umuco batoza abakiri bato ukomeza guhererekanywa uko ibisekuru bisimburana.

Yagize ati: “Buriya umurage ni ikintu ukora ukagitoza abawe, na bo bakazagisigira abandi, bikaba uruhererekane, ni yo mpamvu twahisemo iryo zina.

Tuzaba twizihiza imyaka 20 tumaze mu ngamba. Iri torero ryaciyemo abantu ibihumbi baryigiyemo umuco nyarwanda ushingiye ku mbyino gakondo. Ni yo mpamvu izina twacyise ‘Umurage w’Intore’, kuko dushaka gusigasira uwo murage w’ubutore.”

Itorero Inganzo Ngari ryatangiye mu 2006, rishingwa n’urubyiruko rwiganjemo abari baravuye mu mahanga n’abandi bari basanzwe mu Rwanda, bishyize hamwe bagamije kungurana ibitekerezo, kwiga no kwigisha umuco nyarwanda, by’umwihariko imbyino gakondo.

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Umurage w’Intore’ kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026. Imyiteguro yacyo igeze kuri 95%, nk’uko byatangajwe n’iri torero.

Inganzo Ngari rirafeganta kwigisha kubyina mu mashuri abanza
Emery Karemera avuga ko ibyo batarageraho bateganya kubishyiramo imbaraga
Umubyinnyi Icakanzu avuga ko yahisemo gusigasira no kwigisha kubyina
Umutoza Nahimana Serge avuga ko imyiteguro igeze kuri 95%

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA