Nsengiyumva Boniface w’imyaka 48, wo mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo, Akarere ka Rutsiro, ararira ayo kwarika nyuma yo kubyuka saa cyenda z’igicuku agasanga ikawa yahinze irimo gushya akazimya hamaze gushya ibiti 21 byari biriho uruyange, ahamya ko akurikije igiciro ikawa igezeho n’uburyo yagurishaga iyeze ahise ahomba 400 000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nsengiyumva Boniface yabwiye Imvaho Nshya ko uretse ayo ahombye yari kuzabona zeze anahombye ayo yari kuzakomeza kwezaho n’ibindi bihe, kuko uwo murima yaziteyemo yari yawuguze amafaranga 800 000 mu myaka ine ishize, azitera azitezeho amasaziro no kumuteza imbere.
Avuga ko yamenye ko ikawa ye yafashwe n’inkongi ubwo umuturanyi we banadikanyije yamuhamagaraga kuri telefoni ahagana saa cyenda z’ijoro undi akabona ko hari ikibazo, bavuganye amumenyesha ko ibiti by’ikawa birimo kugurumana mu isambu ye.
Ati: “Nahise mbyukana n’umugore n’abana na we abyutsa umuryango we twihutira kuzimya, dusanga ibiti 21 ni byo byakongotse. Nahamagaye Umuyobozi w’Umudugudu sinahita mufatisha, ahagana saa kumi n’imwe aranyitaba mubwira ibyambayeho, mu gitondo arahagera n’abandi bayobozi n’abaturage barareba tubura ikindi twakora.”
Yavuze ko hari abo akeka bari bafitanye ibibazo by’amasambu ko ari bo baba bamutwikiye, bakaba bari no kuburana mu nkiko. Yakomeje ati: “Kugeza ubu ntawe nashinja ntamufashe ariko ndakeka abo twari dufitanye ibibazo by’amasambu turi kuburana mu nkiko cyangwa abo baba bakoresheje ariko sinabahamya ntabafashe ntegereje icyo iperereza rizagaragaza. Hagati aho imvura nigwa nzateramo izindi niba na zo batazazitwika.”
Avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano we kuko uwamutwikiye ikawa yanamukorera ikindi kibi kuko atazi uwo ari we n’icyo agamije, agasaba ubuyobozi kumuba hafi ku mutekano we n’uw’ibye abona bigeramiwe.
Dusangira Laurent baturanye na we avuga ko ubu ari ubugome ndetse ko nubwo uwabukoze atafashwe akwiriye kwigaya, amwita ikigwari. Ati: “Turabibona nk’ubugome, tugasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano gukomeza iperereza hakazamenyekana ababikoze bagahanwa by’intangarugero, mu nteko z’abaturage bakanibutswa ko uwangije imyaka aba adahimye nyirayo gusa, aba anahimye benshi, ubugome nk’ubu ubufite cyangwa ubutekereza yabufasha hasi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Niyodusenga Jules avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abazitwitse. Ati: “Iperereza rirakomeje ngo abazitwitse bamenyekane kuko ntawe twafashe. Ku bo avuga akeka, birumvikana ko uwagize ikibazo nk’icyo atabura gukeka ko hari uwabikoze cyangwa ubyihishe inyuma ariko twe nk’ubuyobozi ntitwabishingiraho tubyemeza, twategereza iperereza rikazaduha ukuri.”