Syria: Hadutse imyigaragambyo nyuma y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
Mu Mahanga

Syria: Hadutse imyigaragambyo nyuma y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

KAMALIZA AGNES

September 14, 2026

Abaturage bo mu Mijyi itandukanye muri Syria nka; Hama, Khan Sheikhoun na Maarat al-Numan bigaragambije bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi, na mazutu bituma bamwe bafunga imihanda ndetse batwika amapine y’imodoka.

Leta ya Syria yatangaje ku wa 13 Nzeri 2026, ko yazamuye ibiciro bya mazutu ku kigero cya 40%, naho icya lisansi kizamukaho 28%, aho Guverinoma yasobanuye ko iryo zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko Mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ingufu wa Syria, Mohammed al-Bashir, yavuze ko Igihugu kiri gutanga utugunguru 102 000 twa peteroli ku munsi kandi hakenewe  utugunguru 325 000 ku munsi mu Gihugu.

Minisiteri y’Ingufu kandi yavuze ko imirimo yo kuvugurura uruganda rwa Baniyas rwatunganyaga  peteroli nayo iri  mu mpamvu z’izamuka ry’ibiciro,   aho byitezwe ko nirurangira  ruzava  ku tugunguru  80 000  twa peteroli rwatunganyaga rukagera  ku 130 000.

Iri zamuka ry’ibikomoka kuri peteroli muri Syria ribaye mu gihe ku isoko Mpuzamahanga ibiciro bikomeje gutumbagira bitewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati yatangijwe na Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iran. Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, IEA, igaragaza ko umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli ku Isi wagabanyutse mu 2026, hafi utugunguru miliyoni 1.6 ku munsi, mu gihe igiciro cya peteroli ku kagunguru cyarenze amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika 108 kivuye ku madolari ya Amerika 61,27 mbere y’intambara yadutse muri Gashyantare.

Izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ryateje imyigaragambyo muri Syria

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA