Ubuyobozi bw’Ikigo Trinity Metals bwatangaje ko bwaatangiye ibikorwa byo kwagura imyobo yimbitse y’ikirombe cya Nyakabingo binyuze mu kwimakaza ibikorwa bigezweho byo gucukura muri metero 850 z’ubujyakuzimu, hagamijwe kurushaho gushaka amabuye y’agaciro muri iki kirombe gikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Wolfram (Tungsten).
Iyo gahunda igamije kurushaho kwagura umusaruro w’ubucukuzi bukorerwa muri icyo kirombe binyuze mu kubanza kwiga imiterere y’agace kagurirwamo ubucukuzi, kwiga ibigize inda y’Isi igize ikirombe, ndetse no gukora igishushanyo mbonera kirambye cy’ikirombe cyose mu kwimakaza ubucukuzi butekanye.
Ikirombe cya Nyakabingo giherereye mu Murenge wa Shyorongi w’Akarere ka Rulindo, kikaba kiri mu birombe binini kandi byizewe muri Afurika mu bijyanye no kurengeraibidukikije , gukora ubucukuzi bw’umwuga butekanye ku bakozi, abaturiye ikirombe no kudakoresha abana.
Iyi gahunda yatangijwe mu kwemeza imihora y’amabuye y’ahgaciro iri mu nda y’Isi ndetse no kurushaho kongerera imbaraga uburambe bw’ibikorwa by’ubucukuzi byakozwe i Nyakabingo guhera mu myaka ya 1930.
Iyi gahunda yo kwagura ibirombe mu buryo bugezweho ni yo ya mbere ikozwe mu kirombe nyuma y’imyaka isaga 90 iki irombe gitanga umusaruro, ikaba iri no mu igenamigambi ryagutse rya Trinity Metal ryo kurushaho kucyagura no kongera umusaururo gitanga.
Kuri ubu, Trinity Metals yazanye impuguke mu gushakisha amabuye y’agaciro yitwa Isaac Emissary, bikaba byitezwe ko umusaruro azatanga uzatuma hafatwa ikindi cyemezo cyo kurushaho gucukura mu nda y’Isi y’aho ikigo cyemerewe kwagurira ibikorwa byacyo.
Peter Geleta, Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals yagize ati: “Ibi bikorwa byo gushakisha amabuye y’agaciro ni intambwe y’ingenzi mu kurushaho kongera icyizere cyacu ku kirombe cya Nyakabingo n’umusaruro gitanga, tunashyira ku murongo igenamigambi rirambye ry’ubucukuzi. Mu guhuza ibikorwa byo gushakisha amabuye y’agaciro bishingiye ku makuru, Trinity Metals ikomeje kongera umuraho w’amabuye y’agaciro, kongerera ubuzima bw’ubucukuzi ikirombe cya Nyakabingo no gutanga umusaruro urambye wa Tungsten.”
Ikigo Trinity Metals cyashinzwe mu 2022 ubwo hahuzwaga ibirombe bitatu birimo icya Nyakabingo gicukurwamo Tungsten, icya Rutongo gicukurwamo Tin (Gasegereti) byombi byo mu Karere ka Rulindo, ndetse n’icya Musha cyo mu Karere ka Rwamagana gicukurwamo Gasegereti na Coltan (Tantalum).
Trinity Metals ifite gahunda y’imyaka itatu y’ishoramari rya miliyoni zisaga 200 z’amadolari ya Amerika, aho izaba ibona umusaruro nibura wa toni 300 w’amabuye y’agaciro ku kwezi.
Iryo shoramari rigamije kongera imashini no kuvugurura inganda zitunganya amabuye, aho hateganywa kubakwa uruganda runini ruzajya rutunganya toni 60 z’amabuye y’agaciro mu isaha imwe ruzuzura bitarenze mu mwaka wa 2027.
Mu gusangiza abaturiye ibirombe inyungu ziva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iki kigo cyubatse Gare ya Shyorongi yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 500.
Hashize umwaka Perezidawa Repubulika Paul Kagame asuye ikirombe cya Nyakabingo aho yashimye imikorere yacyo, ndetse ashimira Trinity Metals kuvumbura, gucukura, no gutunganya amabuye mu buryo bwubahirije uburenganzira bwa muntu no kubungabunga ibidukikije.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwabaye ku wa 23 Gicurasi 2025, aho yagaragarijwe ko icyo kigo cyakoreshaga abakozi basaga 1,800 biganjemo Abanyarwanda ndetse umusaruro gitanga ukaba waravuye kuri toni 29 mu 2022 ukagera kuri toni 120 za Tungsten mu 2025.
