U Buyapani bwatangaje ko abantu benshi bataramenyekana umubare bikekwa ko bishwe n’umutingito wari ku gipimo cya 7.1 wibasiye Intara ya Kumamoto mu Majyepfo y’icyo Gihugu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, nyuma yuko bagwiriwe n’inyubako z’ubucuruzi.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yasabye abaturage gukomeza kuba maso no kwitegura ko hashobora kongera kuba undi mutingito ufite ubukana nk’ubwo.
Polisi yatangaje ko abantu benshi bashobora kuba bahasize ubuzima mu gihe abandi bagikomeje gushakishwa, kuko abakekwa ko bagwiriwe n’inyubako z’ubucuruzi mu gihe Televiziyo y’Igihugu, NHK, yatangaje ko hari ibitaro bimwe byakiriye abarenga 50 bakomerekeye muri uwo mutingito.
Ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza mu Buyapani cyatangaje ko abantu bagera ku 300 000 basabwe kwimukira mu bigo byateganyijwe kugira ngo barindwe ingaruka z’uyu mutingito.
Abasirikare 3 600 b’u Buyapani boherejwe gufasha mu bikorwa by’ubutabazi, ndetse Ikigo gikwirakwiza amashanyarazi mu Majyepfo y’u Buyapani, Kyushu Electric Power, cyatangaje ko ingo zigera ku 40 000 zabuze amashanyarazi.
Mu myaka 10 ishize, na bwo Intara ya Kumamoto yibasiwe n’indi mitingito ibiri ikomeye yahitanye abantu 275 ikomeretsa 2 739.
