Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwibukije abaturage ko badakwiye kwitiranya indwara ya malariya n’amarozi kuko bituma batinda kujya kwa muganga kuyivuza, bikaba byabaviramo iy’igikatu cyangwa urupfu.
Umuyobozi wa Karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yabikomojeho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, ubwo yari mu bukangurambaga bw’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC bwahurije hamwe abaturage bo mu Murenge wa Fumbwe, abayobozi mu nzego za Leta n’abafatanyabikorwa hagamijwe kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kwirinda malariya no kuyirwanya.
Yagize ati: “Malariya ni indwara yica vuba nk’umurabyo, iyo wayirwaye ugatinda kwivuza, ijya mu bwonko, umuntu agata ubwenge, bati, bamuroze, muve muri bamuroze, umuntu niba afite ibimenyetso bya Malariya, nko gutengurwa, umuriro mwinshi, mwihutire kujya ku Umujyanama w’Ubuzima, cyangwa ku kigondera buzima”.
Yibukije n’abanywa inzoga ko mu gihe baba batashye basomyeho na bwo bakwiriye kwibuka ko bagomba kurara mu nzitiramibu kuko ari byo bizatuma intego yo kurwanya malariya igerwaho.
Muri ubu bukangurambaga kandi hatanzwe Inzitiramibu zirenga ibihumbi 21 zahawe ingo zirenga 8 900 bitewe nuko Umurenge wa Fumbwe ari umwe muri ibiri ifite umubare munini w’abarwaye malariya nyuma y’uwa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Bamwe mu bahawe inzitiramibu baganiriye na Imvaho Nshya bayibwiye ko bishimiye kuba Leta yabatekerejeho kandi ko bazazikoresha icyo baziherewe bakirinda malariya nkuko bikwiye.
Tuyisenge Angelique ni umwe muri bo, yagize ati: “Ndabyishimiye cyane ko mbonye inzitiramibu, igiye kumfasha kwirinda bitewe nuko Malariya yabaye nyinshi, nzayikoresha neza, njye nyiraramo kandi nshishikarize n’abandi kubikora batyo”.
Gasana Egide na we wahawe inzitiramibu yagize ati: “Iki gikorwa cyo guhabwa inzitiramibu nacyishimiye, umubu wari watuzengereje, kuri iki gihe cy’umukamuko imibu iba yabaye myinshi mu mazu, ariko imibu twizeye ko igiye gucika bitewe n’iyi nzitiramibu iteye umuti twahawe”.
Yakebuye abakoresha inzitiramibu mu buryo budakwiye, nko kuzirobesha amafi, kuzubakisha utuzu tw’inkoko n’ibindi ko bakwiriye kuzikoresha neza kuko malariya igihari kandi ikomeye.
Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malariya Habanabakize Epaphrodite yavuze ko bahisemo uyu Murenge kuko uri mu yambere ifite malariya nyinshi mu Karere ka Rwamagana.
Yagize ati: “Imirenge ya Muyumbu na Fumbwe ni yo yambere mu kugira Malariya nyinshi muri aka Karere, ikaba ari yo mpamvu yagenewe uburyo bwo kurinda abaturage cyane cyane nk’uyu Murenge twageneye inzitiramibu.
Ni ukugira ngo dufashe abaturage tugendeye ku kibazo bafite ahubwo tutagendeye kuho bari”.
Yakomeje agira ati: “Ku rwego rw’igihugu hazatangwa inzitiramibu miliyoni 2 na 900 uyu munsi tumaze gutanga Miliyoni n’ibihumbi 100 ariko bizarangirana n’ukwezi kwa 5 twamaze kuzitanga zose.
Uhereye muri Nyakanga 2025 kugera Werurwe uyu mwaka mu Karere ka Rwamagana hagaragaye abarwayi ba malariya barenga ibihumbi 17, kimwe cya kabiri cyabo bakaba ari abo mu Mirenge ya Fumbwe na Muyumbu gusa.
RBC ivuga ko Akarere kaza ku isonga mu kurwaza Malariya cyane ari Gisagara yagize abarwayi barenga ibihumbi 216 mu mwaka wa 2025.




