U Rwanda rwaganiriye n’Abadipolomate ku ngamba zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge
Politiki

U Rwanda rwaganiriye n’Abadipolomate ku ngamba zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge

SHEMA IVAN

August 22, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, bagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ku ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

Muri ibyo biganiro byabaye ku wa 21 Kanama 2026, aba bayobozi basobanuye ingaruka ziterwa n’izi nzoga n’ingamba zikomeje gufatwa mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko iyi nama yahaye u Rwanda umwanya wo gusangiza abafatanyabikorwa mpuzamahanga uko rubona iki kibazo, ndetse no gusobanura imbaraga ziri gushyirwa mu gukemura ingaruka ziterwa n’inzoga zitemewe.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko igamije kurinda ubuzima rusange, gukomeza ubudahangarwa bw’umuryango nyarwanda no gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushakira hamwe ibisubizo birambye birinda abaturage.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), kimaze gufunga inganda zirenga 200 zikekwaho gukora bene izi nzoga.

Kugeza ubu, abantu barenga 100 bamaze gutabwa muri yombi mu bikorwa by’iperereza ndetse dosiye zirenga 97 zamaze koherezwa mu bugenzacyaha.

Abadipolomate b’abanyamahanga bakorera mu Rwanda bitabiriye ibi biganiro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe aganira n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda
Abadipolomate bahawe umwanya wo kubaza ku ngamba u Rwanda rwafashe zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA