Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo nta murwayi wa Ebola uragaragara mu gihugu, hakajijwe ingamba zo gukumira no kwirinda iki cyorezo cyibasiye abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Uganda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko irimo gukurikirana uko icyo cyorezo gihagaze mu bihugu by’abaturanyi, kikaba ari icyorezo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashyize mu cyiciro cy’Ikibazo Mpuzamahanga ku Buzima Rusange gikeneye kwitabwaho by’umwihariko (PHEIC).
Minisiteri y’Ubuzima yakomeje igira iti: “Kugeza ubu nta muntu urabonekaho Ebola mu Rwanda. Nka bumwe mu buryo bwo kwirinda, u Rwanda rwongereye imbaraga ibikorwa byo gukurikirana no gupima abanyura ku mipaka iruhuza na RDC.”
Iyi Minisiteri ikomeza ihamya ko abakora mu rwego rw’ubuzima baryamiye amajanja kandi ikoranabuhanga rikurikirana imiterere y’icyorezo ryongerewe imbaraga mu guharanira ko haramutse hagize uboneka yatabarwa byihuse.
Minisiteri y’Ubuzima yijeje gukomeza gukorana n’izindi nzego zo mu gihugu, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage bari mu Rwanda.
OMS yatangaje ko ubu bwandu bushya burimo guterwa na Virusi ya Bundibugyo, gusa ngo ntibiragera aho iki cyorezo cyakwitwa mpuzamahanga nubwo ibihugu by’abaturanyi ba RDC na Uganda biri mu kaga k’uko iyi virusi yakwirwiramo.
Kuri iki Cyumweru, OMS yemeje ko abasaga 80 ari bo bamaze kwicwa n’iyi virusi mu gihe abakekwa ko bayanduye ari 246.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda hagaragaye umurwayi wa Ebola, ariko bwizeza ko yashyizwe mu kato kandi ko iko kibazo kirimo gukurikiranirwa hafi.
Ayo makuru yatangajwe mu gihe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko bwafunze imipaka by’agateganyo mu gukumira urujya n’uruza rushobora gutanga icyanzu cya Ebola.
