Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) batangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu bigo by’amashuri bisaga 4 000 biri hirya no hino mu Gihugu aho buri shuri rizaterwaho ingemwe zirenga 40, aho iyo gahunda izarangira hatewe ibiti ibihumbi 160.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, igamije kurengera ibidukikije no kwimakaza imirire iboneye mu bigo by’amashuri aho abanyeshuri bazajya bahabwa imbuto zeze kuri ibyo biti.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Arakwiye Bernadette yagaragaje ko mu guteza ibiti byinshi ku mashuri biri muri gahunda ya 2 ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) aho kuva mu 2024 kugeza mu 2029 hazaterwa ibisaga miliyoni 300.
Dr Arakwiye yagaragaje ko byinshi mu bigo by’amashuri bifite ubutaka bwambaye ubusa ari bwo buzakoreshwa buterwaho ibyo biti by’imbuto ziribwa, ndetse byitezwe ko bizakemura ibibazo by’imirire mibi ku mashuri hanarengerwa n’ibidukikije.
Ati:” Byinshi mu bigo by’amashuri biba bifite ubutaka si byose ariko usanga bifite n’inshingano zo kugaburira abana, ubwo ibi biti bizajya bibaha imbuto, iyo gahunda ije no gucyemura bimwe mu bibazo twabonaga kuko ubu turi gusigasira ibidukikije.”
Yongeyeho ko iyo gahunda bashaka kuyijyanamo n’abana bagakura bumva akamaro ko kubungabunga ibiti, ubwo butaka budahinze bukarindwa ibiza n’ibindi bibwangiza.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles yagaragaje ko iyi gahunda ije kunganira imirire y’amashuri arenga ibihumbi 5 asanzwe agaburira abana amafungura atariho imbuto zihagije.
Yagize ati:”Abana babonaga andi mafunguro ariko nta mbuto zabonekagaho ku mashuri amwe n’amwe , iyo gahunda izaba ije kunganira kugaburira abana.”
Byitezwe ko ba rwiyemezamirimo bato barenga 2,000 bafite ubuhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti bazabonera akazi muri iyo gahunda.
Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, (NST2) yo kuva mu 2024-2029), harimo intego yo gutera ibiti birenga miliyoni 300 bitarenze umwaka wa 2029, bikaba biteganyijwe ko bizagabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%.
