U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi
Imibereho

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi

NYIRANEZA JUDITH

June 30, 2026

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi, hagarukwa ku kongerera ubushobozi impunzi mu bukungu no kwiyubaka.

Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi, wizihizwa buri mwaka tariki ya 30 Kamena, utegurwa kugira ngo hashimwe umuhati no kwihangana kw’abatanga umusanzu mu kwita ku mpunzi ndetse n’imiryango izicumbikiye.

Ni umwanya kandi wo gushimangira inshingano rusange Isi ifite zo kurinda abantu bahunze no gushyigikira ibisubizo bijyanye n’uburenganzira n’imibereho myiza ya buri wese.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yongeye gushimangira akamaro ko gufatanya mu kunoza imibereho y’impunzi no gushyigikira urugendo rwazo rugana ku kwiyubaka.

Minisitiri wa MINEMA, Albert Murasira yagaragaje ko mu kunganira inkunga igenerwa impunzi, u Rwanda rwagiye rufata ibyemezo n’ingamba zo guha amahirwe impunzi zishaka gukora ngo ziteze imbere aho gutega amaso imfashanyo z’umuryango w’Abibumbye ziza rimwe na rimwe kandi zidahagije.

Yagize ati: “Uko twabonaga impunzi akenshi zabaga ziri mu nkambi, ubona zitegereje imfashanyo, birumvikana ko hari n’impunzi zimwe zishoboye ariko na zo zafataga imfashanyo. Birumvikana ko zagombaga kugira ibyiciro by’ubudehe nk’uko twabyitaga, hagafashwa koko utishoboye, ariko uwishoboye agatangira akagira uruhare rwe mu kwikorera ariko akanakorera n’igihugu yahungiyemo, ku buryo n’igihe azataha iwabo azashobora kwifasha.”

Yashimangiye ko hari ingamba zo kuba impunzi ziyubatse mu gihe cy’imyaka 5 (2025-2030) zateguwe na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa, nk’inzira ihindura kandi iha icyerekezo ubukungu bw’impunzi.

Yagize ati: “Guverinoma ifite intego y’uko, mu myaka itanu iri imbere, nibura 50% by’impunzi zizava mu kwishingikiriza ku mfashanyo, zikiyubaka mu rwego rw’ubukungu.”

Yongeyeho ati: “Ibyo rero twabitangiye umwaka ushize nubwo hari byinshi bikorwa n’abafatanyabikorwa bacu ariko wasangaga bidatanga imibare neza, uvuga ngo uyunguyu arafashijwe noneho ntagikeneye imfashanyo, ubungubu tuzajya tureba ngo uyunguyu ageze igihe cyo gucutswa, akava mu cyiciro cyo gufashwa akigira.

Noneho abandi tugakora gahunda zitandukanye, muzi ko politike y’igihugu nta tandukanira hagati y’impunzi n’abaturage b’igihugu cy’u Rwanda, baraturanye, barakorana mu makoperative, bashobora gufunguza konti muri banki, bashobora [….] ibyo rero kuva politike ibemerera kuba batembera uko bashaka, bashobora gukora ahasigaye ni ukureba uburyo ba bandi twakoranaga baha imfashanyo impunzi, turebe uko za mfashanyo twazihindura zikaba uburyo bwo kubafasha kwigira.”

Minisitiri Maj. Gen (Rtd) Murasira yashimiye kandi abikorera basanzwe bashyigikira impunzi mu Rwanda, anasaba abacuruzi benshi kwitabira iki gikorwa cy’ingenzi ku gihugu.

Yashimangiye ko kurinda impunzi ari intambwe y’ibanze kandi ko hakenewe kuziha amahirwe yo kongera kubaka ubuzima no gutanga umusanzu mu buryo bufatika mu miryango izicumbikiye.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 133 000 ziganjemo Abanyekongo basaga 84 000 aho abenshi muri bo bamaze imyaka irenga 30 bavanywe mu byabo n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda kandi runacumbikiye impunzi z’Abarundi basaga 53 000 na bo bahunze ibibazo by’umutekano muke watewe n’imvururu za politike zabaye mu 2015 mu Burundi.

Kuva mu 2019, u Rwanda  ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR rwatangiye kwakira impunzi n’abimukira baturutse muri Libya, ubu rumaze kwakira abasaga 3 000.

Ishami rya Loni ryita ku mpunzi rikorera mu Rwanda rigaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu ku Isi bigaragaza ubudasa mu kwita ku mpunzi binyuze mu kurengera uburenganzira bwazo no kubaha amahirwe yo kwiteza imbere bihangira umurimo hamwe n’imishinga imwe n’imwe bahuriraho n’Abanyarwanda.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi, uyu munsi i Kigali, impunzi zerekanye ibicuruzwa zicuruza, harimo urusenda bahinga, ubworozi bw’inkoko n’ubukorikori; zigaragaza uburyo kubona amahirwe bifasha abakuwe mu byabo kongera kubaka ubuzima bwabo.

Impunzi zerekanye ibikorwa by’iterambere bakora

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA