U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurengera Abashoramari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane
Ubukungu

U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurengera Abashoramari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Imvaho Nshya

October 7, 2026

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) ikomeje kongera imbaraga mu gufasha abashoramari gusobanukirwa byimbitse uko ishoramari rikorwa binyuze kuri iri soko, aho abashoramari bagirwa inama zo kugenzura amakuru no gukorana n’abatanga serivisi babifitiye uburenganzira.

Umuyobozi Mukuru wa CMA, Romeo Ngarambe yavuze ko ikoranabuhanga ryoroheje uburyo bwo kubona amakuru n’amahirwe y’ishoramari, ariko ko ryanongereye ibyago byo guhura n’amakuru atari yo ndetse n’uburiganya.

Ngarambe yavuze ko kurengera abashoramari bitangirira ku kubona amakuru asobanutse kandi yizewe. Yagize ati: “Ikoranabuhanga ryagutse uburyo bwo kubona amakuru n’amahirwe y’ishoramari, ariko ryanongereye ibyago byo guhura n’amakuru ayobya ndetse n’uburiganya. Binyuze muri ubu bukangurambaga, turashaka guha abashoramari ubumenyi ngiro bubafasha kugenzura amakuru, gusobanukirwa n’ingaruka zishobora kujyana n’ishoramari no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru ahagije.”

Mbere yo gushora imari, abantu barashishikarizwa kubanza kumva neza igicuruzwa cy’ishoramari, gusuzuma ingaruka gishobora kugira no kugenzura niba umuntu cyangwa ikigo kibagezaho ayo mahirwe y’ishoramari kibifitiye uburenganzira.

Abashoramari kandi bagirwa inama yo kurinda amakuru yabo bwite n’ay’imari no kwitondera ibyifuzo by’ishoramari bibizeza inyungu zidasanzwe cyangwa bibashyiraho igitutu cyo gufata icyemezo mu buryo bwihuse.

CMA ivuga ko kwigisha abashoramari ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bijyana no kugenzura no gukurikirana imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane.

Ubu butumwa burimo kongera gushimangirwa mu gihe u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe abashoramari, World Investor Week ku nshuro ya 10, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 11 Ukwakira 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Shora Imari mu Hazaza Hawe. Harinde Uyu Munsi.”

Ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere ubumenyi bw’abashoramari mu by’imari no kubarengera mu masoko y’imari y’ibihugu bitandukanye.

Mu Rwanda, CMA ivuga ko intego ya mbere ari ugufasha abashoramari kwitabira isoko ry’imari n’imigabane bafite amakuru ahagije, basobanukiwe n’ingaruka zishobora kujyana n’ishoramari bakora kandi bafite icyizere ko bakorana n’ibigo byemewe n’amategeko.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA