Ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda bwageze kuri  miliyari 3 449 Frw
Ubukungu

Ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda bwageze kuri  miliyari 3 449 Frw

SHEMA IVAN

September 30, 2026

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ubucuruzi mpuzamahanga bw’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri bwageze kuri miliyoni 2 334,96 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 3 449 z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba harabayeho izamuka rya 34,5% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize. 

Ni mu gihe ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byazamutseho 58,6% ugereranyije n’ibyo rwohereje mu gihembwe nk’iki mu 2025. Imibare ya NISR igaragaza ko nubwo ibicuruzwa by’u Rwanda bigera ku masoko atandukanye ku Isi, igice kinini cy’amafaranga ava mu byoherezwa hanze gikomeje gushingira ku masoko make.

Raporo ya  NISR igaragaza ko hagati ya Mata na Kamena 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 548,98 z’amadolari ya Amerika.

Ako gaciro kazamutseho 58,6% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2025, ubwo ibyoherezwa mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 346,04 z’amadolari ya Amerika.

Ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2026, ibyoherezwa mu mahanga na byo byazamutseho 49,6%.

Ibicuruzwa byoherejwe mu bihugu bitanu byonyine byaturutsemo 60,8% by’agaciro k’ibicuruzwa byose u Rwanda rwatumije mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2026.

Ibitumizwa mu mahanga byari 68,8% by’agaciro k’ubucuruzi mpuzamahanga bwose bw’u Rwanda, naho ibyoherezwa hanze bikagira 23,5%.

Ibihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa ni u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)

Mu bijyanye n’ibicuruzwa byongeye koherezwa mu mahanga (re-exports), ibihugu bitanu bya mbere byabyakiriye ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Kenya, Ethiopia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’u Burundi. 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yonyine yihariye 88.10 % by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwongeye kohereza mu mahanga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA