Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yatangaje ko ubwizigame bw’Igihe Kirekire ya EjoHeza ikomeje kugaragaza impinduka nziza mu buryo Abanyarwanda bakomeje kwiyongera mu guteganyiriza ahazaza habo. Yagaragarije abagize Inteko ishinga Amategeko ko abatanga umusanzu bavuye ku 19 000 mu mwaka wa 2019 kugera kuri miliyoni enye mu mwaka wa 2025.
Muri icyo gihe ubwiMuri icyo gihe, amafarangabazigamye yageze kuri miliyari 49 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2019 avuye kuri miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2019.
Ubwo yagezaga ubutumwa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’imari kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2024, yavuze ko iyo mibare ifite igisobanuro kirenze umubare w’abitabiriye iyi gahunda kuko ari intambwe mu kubaka umuco wo guteganyiriza ejo hazaza no gutuma abaturage bagira uruhare mu kubaka umutekano w’imari w’ingo n’uw’Igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Kuba Abanyarwanda bamaze gutanga umusanzu ujyanye n’ubwizigame muri Ejo Heza bariyongereye, bifite igisobanuro kirenze umubare w’abitabiriye iyi gahunda kuko ni intambwe mu kubaka umuco wo guteganyiriza ejo hazaza no gutuma abaturage bagira uruhare mu kubaka umutekano w’imari w’ingo n’uw’Igihugu muri rusange.”
Ku birebana n’iterambere ndetse n’ubwiyongere bw’isoko ry’imari n’imigabane, Minisitiri w’Intebe asanga ari bumwe mu buryo bwiza bwo gukusanya imari y’igihe kirekire. Kugeza ubu, ibigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane byariyongereye, biva kuri kimwe mu 2017 bigera ku 10, bigizwe na bitanu by’imbere mu Gihugu na bitanu byo hanze.
Ati: “Ibi byongereye kuva muri 2017 bigera ku icumi, bigizwe na bitanu by’imbere mu gihugu n’ibindi bitanu byo hanze, byongereye amahitamo y’aho ibigo bikura igishoro kandi binatanga uburyo bwagutse bwo guhuza abashoramari n’ibikorwa by’ubukungu.”
Icyizere ku kibazo cy’amata
Asobanurira imitwe yombi yabagize Inteko Ishinga Amategeko igisubizo ku kibazo cy’amata kimaze igihe ari ingume, ndetse n’ibiciro byayo bikaba byaratumbagiye, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amata cyagaragaye ku isoko mu mezi ashize kigiye gukemuka, nyuma y’uko icyorezo cyari cyibasiye amatungo gihashijwe ndetse n’imvura ikongera kugwa.
Akaba yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko ihindagurika ry’ibihe n’icyorezo cy’amatungo biri mu byatumye umukamo ugabanyuka, cyane cyane mu mezi abiri ashize.
Yavuze ko icyo cyorezo cyamaze guhagarikwa, amasoko y’amatungo akaba yarafunguwe, mu gihe ibiciro by’ibiyakomokaho nk’inyama byatangiye kugabanyuka. Ati: “Dufite icyizere cy’uko ko amata na yo agiye kongera kuboneka kubera ko imvura yatangiye kugwa.”
Iki kibazo cy’amata cyari kimaze igihe kigaragara ku isoko. Mu ntangiriro za Nzeri, igenzura ryakozwe mu masoko atandukanye mu Mujyi wa Kigali, rigaragaza ko mu isoko rimwe gusa ari ryo ryari rifite amata, aho Uruganda Inyange rwari rwatangaje ko impeshyi yabaye ndende ikaba ari yo yagabanyije cyane umukamo.


