Umubare w’abitabiriye Itorero Indangamirwa wikubye hafi inshuro ebyiri
Politiki

Umubare w’abitabiriye Itorero Indangamirwa wikubye hafi inshuro ebyiri

ZIGAMA THEONESTE

July 28, 2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko umubare w’urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16 wageze kuri 769, ukaba wikubye hafi inshuro ebyiri ugereranyije n’abitabiriye icyiciro cya 15 cyabaye mu 2025.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuraga urubyiruko ruri gusoza Itorero Indangamirwa mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, giherereye mu Karere ka Gatsibo.

Dr. Bizimana yavuze ko Intore z’icyiciro cya 16 zigizwe n’urubyiruko 769, barimo abakobwa 315 n’abahungu 454. Aba biyongereye ku Ntore 5 216 zimaze gutozwa mu byiciro 15 byabanje kuva mu 2008, nubwo iri Torero ritabaye mu myaka ibiri kubera icyorezo cya COVID-19.

Yashimiye Perezida Kagame ku cyemezo cyo kwimurira Itorero Indangamirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, avuga ko cyatumye haboneka ibikorwaremezo bihagije ndetse n’ubushobozi bwo kwakira umubare munini w’Intore.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turabashimira ko muri iki cyiciro cya 16 twageze ku rwego rushya rw’Itorero Indangamirwa. Ibyo byashobotse kubera icyemezo cyo kurizana muri iki Kigo cya Gabiro.”

Yasobanuye ko iki kigo gifite ibisabwa byose bituma amahugurwa agenda neza kurusha aho Itorero ryaberaga mbere i Nkumba, kandi ko gifashwa cyane n’Ingabo z’u Rwanda.

Dr Bizimana yavuze kandi ko Perezida Kagame yasabye kongera umubare w’abitabira Itorero, ari na byo byatumye uyu mwaka wikuba hafi kabiri.

Yagize ati: “Uwo murongo ntituzawutezukaho. Tuzakomeza kuvugurura uburyo bwo gutoza Intore kugira ngo bujyane n’igihe ndetse n’icyerekezo mugenda muduha.”

Yagaragaje ko muri iki cyiciro hanashyizwe imbaraga mu guhuza Intore z’ubu n’abarangije Itorero mu byiciro byabanje, bakazisangiza ubunararibonye bwabo.

Ati: “Bamwe muri bo baje hano batanga ubuhamya bw’akamaro Itorero ryabagiriye, uko bashyira mu bikorwa ubumenyi bahavanye n’imbogamizi bahuye na zo nyuma yo kurirangiza. Ibyo byafashije Intore z’uyu mwaka kumenya hakiri kare ibishobora kuzazibangamira no gutegura uburyo bwo kubitsinda.”

Yongeyeho ko uru rubyiruko rwaganirijwe n’abasore n’inkumi bari mu Ngabo z’u Rwanda no muri Polisi y’u Rwanda, ibintu yavuze ko byarwongereye ubushake bwo kuzinjiramo no gukorera igihugu.

Muri aya mahugurwa kandi, Intore zahawe inyigisho zibafasha gukunda igihugu, kurushaho gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no gutanga umusanzu mu guhanga udushya no kwihutisha iterambere.

Dr Bizimana yavuze ko banatojwe kubana no gukorera hamwe binyuze mu bikorwa bya buri munsi birimo kurarana, gukarabira hamwe, gukora siporo no gufatira amafunguro hamwe, asobanura ko nubwo byabanje kugora bamwe, byabafashije gusobanukirwa agaciro k’ubufatanye, ikinyabupfura n’ubuzima bwo gukorera hamwe.

Icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa kigizwe n’ibyiciro bine by’urubyiruko birimo abiga mu mahanga 137, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda 125, abiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda 301 ndetse n’ababaye indashyikirwa ku Rugerero baturutse mu Turere twose tw’Igihugu 206.

Perezida Kagame yasuye urubyiruko rwitabiriye Itorero Ingandamirwa Icyiciro cya 16
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yashimangiye ko umubare w’abitabira Itorero Indangamirwa wikubye inshuro hafi ebyiri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA