Olamide uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika yageze i Kigali aho ategerejwe gususurutsa abazitabira umukino wa nyuma wa BAL uzahuza RSSB Tigers yo mu Rwanda na Petro De Luanda yo muri Angola ku wa 31 Gicurasi 2026 uzaba saa moya z’umugoroba muri BK Arena.
Uyu mugabo waraye ageze i Kigali mu ma saa tanu z’ijoro ryo ku wa 29 Gicurasi 2026 ategerejwe kandi mu gitaramo ‘Party Next Door: BAL Edition’ aho ari buhurire ku rubyiniro na Bien Aimé Baraza wo muri Kenya, Mike Kayihura ndetse na Zakes Bantwini wo muri Afurika y’Epfo, kiri bubere muri Zaria Court kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026 i saa munani z’amanywa, cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki batandukanye, by’umwihariko abaryoherwa na Afrobeat na Hip-Hop byo muri Nigeria.
Olamide ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2011 ubwo yasohoraga alubumu ye ya mbere yise Rapsodi, yahise imwinjiza mu bahanzi ba mbere mu muziki wa Nigeria.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Wo! Rock n’izindi nyinshi, azwiho ubuhanga bwo guhuza injyana zitandukanye zirimo rap, street pop na Afrobeat, ibintu byatumye yigarurira imitima ya benshi.
Olamide kandi ni we washinze inzu ifasha abahanzi ya YBNL Nation. Yafashije kuzamura abahanzi benshi b’ibyamamare barimo Fireboy DML, bikomeza gushimangira ko ari nk’umwe mu bagize uruhare runini mu iterambere ry’umuziki wa Nigeria.
Igitaramo cye i Kigali kiri mu murongo w’ibitaramo bigamije gushyushya umujyi mu bihe by’imikino ya BAL iri kubera i Kigali kuva ku wa 22 Gicurasi 2026 izasoza ku wa 31 Gicurasi 2026. Abategura iki gitaramo batangaje ko ari umwanya mwiza ku bakunzi b’umuziki n’umukino wa Basketball mu Rwanda wo kuryoherwa n’ibirori biri mu Mujyi wa Kigali mu bihe by’imikino ya




