Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Fabian Okike uzwi nka Singah, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2022 aho yitabiriye igitaramo cya Trapish Concert II.
Akigera i Kigali, yakiriwe na bagenzi be barimo Ish Kevin ndetse na Gabiro Guitar.
Uyu muhanzi ategerejwe kuririmba mu gitaramo cyateguwe na Evolve Music Group ndetse na Trapish Music ya Ish Kevin cyiswe “Trapish Concert II” giteganyijwe uyu munsi ku wa 16 Nyakanga 2022 kuri Canal Olympia i Rebero.
Kwinjira mu myanya isanzwe ni amafaranga y’u Rwanda 10.000, 20.000 muri VIP na 30.000 muri VVIP, mu gihe ameza y’abantu batandatu azaba ari amafaranga y’u Rwanda 300.000.
Abahanzi bo mu Rwanda bategerejwe muri iki gitaramo barimo Gabiro Guitar, Mike Kayihura, Bushali, Kivumbi, Kenny K Shot, Og2tone, Logan Joe, Kenny Sol, Ririmba, Okkama, Chriss Eazy, Afrique, B-Threy, Bwiza, Ariel Wayz, France, Nillan, Slum Drip, Derek Ymg, Bruce the 1st, Koladebless na Soldier Kid.
Singah watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi b’abanyempano bakunzwe muri Nigeria. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya “P Classic Records” ya Peter Okoye [Mr. P].
Uyu musore w’imyaka 26 yamenyekanye mu ndirimbo nka “Teyamo”, “Balance It”, “Mon Amour”, “Somebody”, “Touching”, “Attencion” n’izindi.
Uyu muhanzi yasimbujwe Costa Titch wo muri Afurika wagombaga kuza muri iki gitaramo ariko akayoberezwa muri Kivu Fest iteganyijwe mu ntangiro za Nyakanga.
Iki gitaramo kigiye kuba gisimbura icyaburijwemo n’Umujyi wa Kigali cyari cyiswe ‘The Love, Drunk & Party concert’, ku wa 19 Werurwe 2022.
Abari baguze amatike mu cyateguwe mbere bemerewe kwinjira batongeye kwishyura, mu gihe baba bafite icyerekana ko bari bishyuye.

