Umuhanzi uri mu bakundirwa imyandikire ye, Mani Martin, yagaragaje ko mugenzi we Munyenshoza Dieudonnée yagize uruhare runini mu rugendo rwe rw’umuziki, avuga ko hari igihe biba ngombwa ko umuntu ashimira undi mu ruhame.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Mani Martin yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe na Munyenshoza avuga ko biba byiza gushima umuntu mu ruhame bityo amushimira uruhare yagize mu muziki we. Yanditse ati: “Rimwe na rimwe biba bikenewe ko ushimira umuntu mu ruhame. ‘Nshimiye uyu mugabo Munyanshoza Dieudonnée ku mpinduka y’imirimo ye ku rugendo rurerure rwanjye mu muziki.”
Mani Martin avuze ibi nyuma y’igihe asohoye Alubumu ye ya karindwi yise ‘Rebirth’ imaze iminsi iri ku mbuga zose zicururizwaho umuziki. Avuga ko yayikomoye ku mvura yaguye ikamusenyera icyakora we akarokoka akabifata nko kuvuka ubwa kabiri ari na ho hakomotse izina ‘Rebirth’ ryahawe iyo alubumu.
Mani Martin ni umuhanzi nyarwanda umaze imyaka 26 mu muziki, aho yatangiye ibikorwa bye bya muzika mu mwaka wa 2 000 ndetse impano ye ikaba yari yaratangiye kugaragara akiri muto. Akora injyana zirimo Afro-Fusion, Pop, Soul n’umuziki gakondo nyarwanda.
Indirimbo ya mbere yahereyeho yitwa “Barihe”, yayihimbye afite imyaka 9, nyuma aza kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Urukumbuzi”, “Mapenzi”, “My Destiny” na “Kivuruga”.
Alubumu ye ya mbere yitwa “Isaha ya 9” yashyizwe hanze mu mwaka wa 2007, ndetse kugeza ubu amaze gukora album zirimo “Isaha ya 9”, “Icyo Dupfana”, “Intero y’Amahoro”, “My Destiny”, “Afro” na “Rebirth”.
