Abacikanwe n’amatike y’igitaramo cya King James bashyizwe igorora
Imyidagaduro

Abacikanwe n’amatike y’igitaramo cya King James bashyizwe igorora

MICOMYIZA Fidele

May 30, 2026

Abategura igitaramo cya King James cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki batangaje ko hazabaho umunsi wa 2 wacyo mu rwego rwo guha amahirwe abakunzi be bacikanwe n’amatike ya mbere yashize rugikubita.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026, cyateguwe na Kompani ya Intore Entertainment ari nayo iri gutegura iki gitaramo.

Bruce Intore uhagarariye Intore Entertainment yavuze ko nyuma yo gushyira hanze amatike agahita ashira batekereje ku bacikanwe ndetse babonye igisubizo gikwiriye yagize ati: “Tumaze gushyira amatike y’igitaramo hanze yahise ashira, nyuma yaho twagiye tubona ibyIfuzo by’abantu batandukaye bakomeje gusaba ko yacyimurira ahantu hanini aho basabaga ko yataramira muri Stade Amahoro, ariko tubirebye dusanga dufite igihe gito murabizi ko gutegura igitaramo muri Stade bisaba ibintu byinshi.”

[…] Ni bwo twafashe umwanzuro wo kongeraho umunsi wa kabiri, ubu rero biremejwe bidasubirwaho ko umunsi wa kabiri uhari kizaba ku wa 2 Kanama 2026.”

Amatike y’igitaramo cya kabiri azajya hanze mu cyumweru gitaha ku wa 1 Kamena 2026 mu gihe umunsi wa mbere wacyo, uzaba ku ya 1 Kanama 2026.

King James yavuze ko yashimishijwe cyane no kubona amatike y’igitaramo cye yarashize vuba kuri uriya muvuduko kuko mu masaha 24 gusa kimwe cya kabiri cyayo cyari cyashize mu minsi itatu gusa akaba yose yashize.

Yavuze ko ibanga ryatumye akomeza kuba umuhanzi mwiza ntacike intege mu myaka 20, ari uko kuri we abafana be ari bo baterankunga cyane ko atigeze anagaragara agira abandi baterankunga batandukanye nk’abandi bahanzi.

King James ni umuhanzi watangiye umuziki mu 2006 amenyekana cyane mu 2009 akora indirimbo zibanda ku rukundo n’izindi zijyanye n’indangaciro zitandukanye zose zigamije gutanga ibyishimo ku bakunzi b’injyana ye, azwi mu ndirimbo zirimo Ni iki utabona? Poupette, Nta mahitamo, Igitekerezo, Narihannye, Birandenga, Kora ikofi, Ganyobwe n’izindi nyinshi.

Amatike ya mbere y’igitaramo cya King James yashize rugikubita, ariko yatanze amahirwe yo gutaramira abakunzi be umunsi wa kabiri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA