Urugendo rw’umunyemari Karera mu rugamba rwo kubohora Igihugu no kwiyubaka kwacyo
Ubukungu

Urugendo rw’umunyemari Karera mu rugamba rwo kubohora Igihugu no kwiyubaka kwacyo

KAYITARE JEAN PAUL

July 7, 2026

Umunyemari Denis Karera yavukiye muri Uganda, umuryango we wageze muri icyo gihugu uvuye mu Karere ka Kayonza kuri ubu ni mu Ntara y’Uburasirazuba. Umuryango wa Karera wisanze mu buhungiro kimwe n’abandi banyarwanda birukanwe mu gihugu mu mwaka wa 1959 bazira ko ari Abatutsi.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Umunyemari Karera yasobanuye urugendo rwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu, avuga ku nshingano yahawe nka Perefe wa Perefegitura ya Gisenyi, yanabaye umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ubu agira uruhare runini mu kwiyubaka kw’igihugu ndetse ni n’Umuyobozi w’Inama y’Ubucuruzi y’Afurika y’Uburasirazuba. Dore bicye mu byo yasangije Imvaho Nshya.

Imvaho Nshya: Wari umwe mu bahoze ari Ingabo za RPA-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ni iki wavuga muri make kuri urwo rugamba rwo kubohora Igihugu?

Denis Karera: Urugendo rwo kubohora Igihugu cyacu ni urugendo rwiza, abantu benshi baruganira mu buryo butandukanye ariko ikintu cya mbere na mbere umuntu yakwishimira ni uko ari urugendo rwaduhesheje igihugu. Nta gihugu twagiraga kuva aho twavukiye, hari harakozwe byinshi bitandukanye mu Muryango w’Abibumbye n’ahandi kugira ngo tugaruke mu gihugu cyacu byaranze. Rero urugendo twatangiye rwo kubohora Igihugu cyacu, rwari urugendo rwiza nubwo rwari rufite ingorane zarwo kandi urugendo nk’urwo nta na hamwe wakeka ko ingorane zitabamo, ibikomeye bitabamo, ibivunanye bitabamo ariko ni ko bigenda.

Iyo nta kikuvunnye mu rugendo rwose hari ubwo na bwo utagira inyungu ukura mu kintu, gukunda ibintu byoroshye gutya bikizana biba bigoye cyane ko twebwe hari n’abadukumiraga kugira ngo dukomeze kuba impunzi, dukomeze kutagira igihugu babifitemo ubushake, bafite ababibafashamo benshi cyane b’abanyamahanga. Kuba tunicaye ahangaha mu gihugu cyacu, tuganirira iwacu, tuganira mu rurimi rwacu, […] amajyambere ageze mu gihugu cyacu, ni ibintu bitabura gushimisha uwo ari we wese. 

Rero nshima Imana ko yandinze na bagenzi banjye tukaba tukiri kumwe kandi nkanashimira na bagenzi bacu bamennye amaraso yabo kubera iki gihugu cyacu. Ibyo twatangiye urugamba tubizi ko hari bamwe bazamena amaraso ariko iyo ugiye kurwanira ikintu nk’icyo cyo kubona igihugu cyawe, uba ubizi neza ngo hari abazahagera n’abatazahagera, ariko intego izagerwaho byanze bikunze, rero ndishimira ko iyo ntego dufatanyije n’Umuryango RPF-Inkotanyi, tuyobowe na Perezida wacu wari Umuyobozi Mukuru w’Ingabo, namushima cyane kuko […] iyo tutamugira urugendo twari turimo rwari kutubera ingorabahizi.

Yatubereye umuyobozi w’intangarugero, yatuyoboye neza kandi kuyobora urugamba ntabwo ari ibintu biba byoroshye, abo uyobora ni abantu kandi abantu bagira ingorane zitandukanye, ubushobozi butandukanye tukagira n’abatunanizaga nkashimira ko yatuyoboye neza, intego uko yari imeze tukayigeraho, tukabona igihugu aho turi iwacu tukaba turi mu rugendo rwo kwiyubaka. […] tujye dushima Inkotanyi pe! ntacyo tutakoze kugira ngo iki gihugu kiboneke.

Imvaho Nshya: Iki gihugu kimaze kubohorwa, Umukuru w’Igihugu yabahaye inshingano zitandukanye zirimo no gutangiza Polisi y’Igihugu, watubwira muri make kuri izo nshingano mwahawe?

Denis Karera: Inshingano zanjye ntabwo zari zihariye kuko twahawe inshingano turi benshi ariko hari ikintu kimwe Umukuru w’Igihugu yari yaradutoje n’abantu ku giti cyabo batandukanye bakabyiyumvamo: kumva ko inshingano uhawe ari inshingano utagomba gukora iby’igice cyangwa kutuzuza inshingano uko bigomba.

Inshingano nahawe hari harimo kuyobora Perefegitura ya Gisenyi, icyo gihe yari nini cyane ngira ngo yari amakomini 14 bisaba kuyagendamo yose, bisaba kugarura ubuyobozi, bisaba gufungura ibintu byose byari byarazimye. Rero nazikoze nkuko ngomba kuzikora nzuzuza neza nkuko bigomba. […] Inshingano nahawe nazikoranye ubwitange, nta bihembo twari dutegereje, twakoraga nk’abikorera, ibyo byadusabaga kugira ngo umuntu ashyiremo imbaraga zishoboka zose.

Imvaho Nshya: Imishinga minini wakoze kandi n’ubu ukomeje gukora, wadusobanurira aho ukomora imbaraga zo kuyikora?

Denis Karera: Aho nkura imbaraga zo gukora imishinga minini, nahera ku kintu kinini kandi cy’ingenzi; abahanga bavuga ko ubuyobozi ari bwo gisubizo cya buri kintu; haba mu iterambere, haba mu kugira icyerekezo gisobanutse, haba mu gucyaha imikorere mibi, mu gushinga imikorere myiza, ubuyobozi bwiza na buri cyose. Kugira ubuyobozi bwiza ntako bisa. Njyewe ahanini cyane nishimira kandi nkunda ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyane mpereye ku Mukuru w’Igihugu cyacu, mpereye uko yatuyoboye mbere n’uko atuyobora ubu n’imbaraga aduha buri munsi […] twebwe nk’abikorera abitubwira buri munsi ati: nyabuneka ntimugakore utuntu duke ngo mushimishwe n’utwongutwo ngo mugume aho, nimugire icyerekezo kinini, nimukore ibintu binini bifatika, ibyo biva mu buyobozi bukwiye.

Denis Karera ni Umuyobozi w’Inama y’Ubucuruzi y’Afurika y’Iburasirazuba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA